Amajyepfo: Abantu basaga miliyoni bashyikirije inteko ishinga amategeko ubusabe bw’uko itegeko nshinga ryavugururwa

Ku wa mbere tariki ya 25 Gicurasi 2015, abaturage bahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye bo mu Ntara y’Amajyepfo bashyikirije inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, ubusabe bw’abantu basaga 1 000 000 basaba ko ingingo yo mu itegeko nshinga igena umubare wa manda z’umukuru w’igihugu yavugururwa.

Aba baturage bahagarariye abandi basabye inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite ko bifuza ko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga yavugururwa, kugirango Perezida wa Repubulika, Paul Kagame abone amahirwe yo kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, kuko ngo yabagejeje kuri byinshi bifuza ko bitasubira inyuma.

Nyirabahutu Dafrose wari uhagarariye abasaza n’abakecuru bo mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko Perezida Paul Kagame yateje Akarere ka Nyaruguru imbere ku buryo bugaragarira buri wese, akaba ariho ahera avuga ko we n’abakecuru n’abasaza bo mu Karere ka Nyaruguru bifuza ko Perezida Paul Kagame yakongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, bagakomeza gusindagizw,a ku buryo ngo n’iyo basaza bagenda bizeye ko u Rwanda barusize mu maboko y’umuyobozi wita ku baturage.

Bamwe mu bashyikirije ubusabe bwabo inteko ishinga amategeko ku wa 25 Gicurasi 2015.
Bamwe mu bashyikirije ubusabe bwabo inteko ishinga amategeko ku wa 25 Gicurasi 2015.

Ati “Nimuduhindurire iyo ngingo mwo kubahwa mwe, umubyeyi wacu yongere atuyobore, ninasaza nzagende nizeye ko abanyarwanda basigaye mu maboko y’umuyobozi ubitayeho”.

Musaniwabo Eugènie bakunda kwita Ngera, ubarizwa mu cyiciro cy’abahejwe n’amateka mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko abahejwe n’amateka ubusanzwe ngo bari barahejwe mu byiciro byose by’imibereho, ariko ubu ngo bakaba basigaye bibona mu bandi banyarwanda babikesha Perezida Paul Kagame.

Ati “Ntabwo twigaga, abana bacu ntibigaga, none ubu umwana wanjye Uwababyeyi Marie Chantal arangije kaminuza, musaza we Aaron Ntiriburakaryo arimo ararangiza amashuri y’ubukerarugendo. Ibyo byose ni ishimwe dushimira umubyeyi wacu”.

Musaniwabo bita Ngera avuga ko Perezida Kagame yafashije abahejwe n'amateka kwibona mu bandi.
Musaniwabo bita Ngera avuga ko Perezida Kagame yafashije abahejwe n’amateka kwibona mu bandi.

Uyu ni wo munsi mu nteko ishinga amategeko hakiriwe abantu benshi basaba ko itegeko nshinga ryahinduka.

Perezidante w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, Donatille Mukabalisa, avuga ko umubare w’abantu bakiriye ushobora kuba wabaye munini uyu munsi kuko inteko ishinga amategeko iri hafi gufunga igihembwe gisanzwe, kugira ngo igihembwe gisanzwe nicyongera gufungurwa, ubusabe bwabo buzabe bwarakiriwe.

Hon. Mukabalisa avuga ko kugeza ubu nta mibare izwi y’abantu bamaze kugeza ubusabe bwabo mu nteko ishinga amategeko, kuko ngo hari ababuzanye mbere n’ubu bakaba bakiza kandi ko n’ababyifuza bose bazakomeza kwakirwa.

Hon. Mukabalisa avuga ko inteko rusange ari izafata umwanzuro ku busabe bw'abaturage.
Hon. Mukabalisa avuga ko inteko rusange ari izafata umwanzuro ku busabe bw’abaturage.

Depite Mukabalisa avuga ko nyuma yo kwakira ubu busabe, inteko rusange y’abadepite ariyo izicara ikareba niba koko itegeko nshinga rikwiye guhinduka.

Ati “Ubundi inteko rusange niyo igomba gufata icyemezo niba iyo ngingo ihinduka cyangwa idahinduka. Ubwo nibamara gufata icyemezo tuzakora ibiteganywa n’amategeko cyane cyane mu ngingo ya 193, irebana no guhindura itegeko nshinga”.

Ku wa mbere tariki ya 25 Gicurasi 2015, mu nteko ishinga amategeko hakiriwe abaturage bahagarariye abandi bo mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo, bose hamwe bari bafite ubusabe 1.000.038.

Uretse abo mu Ntara y’Amajyepfo kandi, inteko ishinga amategeko yakiriye ubusabe bw’abaturage bo mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru bahagarariye urubyiruko, abo mu Ntara y’Uburasirazuba uretse Akarere ka Bugesera bahagarariye ibyiciro binyuranye, ndetse n’abo mu Mujyi wa Kigali bahagarariye abarimu.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

UBU NSIGAYE NRYAMA NKASINZIRA TUBIKESHA UBUYOBOZI BWIZA

Pascal yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

Yakuye u Rwanda ahakomeye,abatabyemera ni abadatekereza.

vamu yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

Tuzamwimika kumugaragaro mu byishimo byinshi
Twibuka aho yadukuye naho tugeze twamaze gutora kera kuko tufite ubwenge ntawe utuvugira ahubwo se inteko ko idakora ibyo twasabye ngo ihindure iryo tegeko nimutinda tuzigaragambywa vuba aha rwose mwitumara umwuka kuko . Ikifuzo cyabaturage nikige mu bikorwa .

Tubeho yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

Twebwe twamaze gutora umubyeyi uberereye kandi werekanye ko ashoboye kuyobora. Ibi yabigaragarije mu bikorwa by’indashyikirwa byinshi. Twamaze gutora Paul wacu mwiza. Nimubyanga tuzazindukira mu mihanda yose mu gihugu ndetse niyo maze tumutore tunamwike kuko nitwe twihitiramo twiteguye kera.

Tubeho yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

AHUBWO BARATINDA INTEKO NITUGIRIRE VUBA IHINDURE IYI GINGO

JADO yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

nanjye ndi iburengera zuba munyongere kwiyo miriyoni yomumagepfo . natwe iburengerazuba turabisaba rivugururwe kuko amahoro numutekano dufite mu gihugu cyacu tubikesha ubuyobozi bwiza

faustin yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

rwose ntawutashyigira ko Paul Kagame aguma kutuyobora dukurikije aho yatuvanye naho atugejeje kugera ubu.

Rwagasore Oscar yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka