Rusizi: Ku Nkombo hakwiye kujya hakorerwa ingendoshuri -Senateri Makuza

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza aravuga ko nyuma y’uko Umurenge wa Nkombo wo mu Karere ka Rusizi wari waribagiranye, ubu ugaragaza impinduka nyinshi zikomeye mu iterambere haba mu bikorwaremezo birimo amashuri, ibigo nderabuzima, amashanyarazi n’ibindi, ibyo kandi bikaba bigaragara no mu mibereho y’abaturage.

Ibi Perezida wa Sena, Bérnard Makuza yabitangaje ubwo yasuraga Umurenge wa Nkombo ho mu Karere ka Rusizi ku wa 25 Gicurasi 2015.

Makuza yavuze ko ubwo yageraga muri uyu murenge bwa mbere mu mwaka w’2001 yahavuye yihebye avuga ko gutera imbere kwaho biri kure bitewe n’uko nta gikorwaremezo na kimwe cyari gihari, ariko ubu ngo yatangajwe n’iterambere yahasanze ndetse anasaba ko hajya hakorerwa ingendoshuri.

Perezida wa Sena (wambaye ishati y'igitenge) asura abaturage bo ku Nkombo.
Perezida wa Sena (wambaye ishati y’igitenge) asura abaturage bo ku Nkombo.

Ubwo yaganiraga n’abayobozi b’inzego z’ibanze, Perezida wa Sena yavuze ko abayobozi bafite inshingano zikomeye mu gufasha abaturage kugera ku byo bifuza cyane cyane bishingiye ku iterambere ryabo, aho yababwiye ko n’ubwo hari aho abanyenkombo bamaze kugera hakiri indi ntambwe yisumbuyeho igomba kugerwaho, abasaba gutekereza cyane kugira ngo ibikiri inyuma nabyo bigerweho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yavuze ko nyuma yo kwibutswa aho u Rwanda rwavuye mu bibazo byinshi n’aho bageze bagasabwa gukomeza gukataza mu iterambere ry’igihugu n’abaturage muri rusange, ngo nabo bagiye kurushaho gukora cyane kugira ngo abanyarwanda n’igihugu muri rusange barushesho gutera imbere.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza asaba abayobozi gutekerereza abaturage babagezaho ibyo bifuza.
Perezida wa Sena, Bernard Makuza asaba abayobozi gutekerereza abaturage babagezaho ibyo bifuza.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nkombo, Nyandwi Théophile yavuze atabona uko ashima Leta y’u Rwanda kubera ibyo yabagejejeho. Yavuze ko mbere ya Jenoside mu gihe abari batuye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu batafatwaga nk’abanyarwanda, abo ku Nkombo bo bari inyuma y’ibyo kuko bo bitwaga abashi. Ibyo kandi bigaragara no mu bikorwa aho wasangaga barakandamijwe kuko nta terambere ryari riteze kuhagera.

Akomeza avuga ko abana babo bataganaga amashuri ariko ngo ubu usibye amashuri yisumbuye y’intangarugero hari n’ay’incuke. Ubu ngo ntibakibura aho bivuriza kuko begerejwe ikigo nderabuzima, amashanyarazi, n’ibindi.

Abayobozi b'inzego z'ibanze biyemeje gukaza umurego mu guharanira iterambere ry'abaturage.
Abayobozi b’inzego z’ibanze biyemeje gukaza umurego mu guharanira iterambere ry’abaturage.

Abagore bo muri uyu murenge bavuga ko batagiraga agaciro kuko ngo bakubitwaga n’abagabo babo, ariko ubu ngo umugore yahawe ijambo mu byiciro byose gukubitwa ntibikibaho, ibyo byose bigaterwa n’ubuyobozi bwiza.

Kubera ibyo byose, abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri uyu murenge bahurije hamwe basaba Perezida wa Sena ko yafatanya n’umutwe w’abadepite ingingo 101 y’itegeko nshinga igahinduka bakongera gutora perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuko ariwe babikesha.

Perezida wa Sena yabwiye aba bayobozi ko ku bijyanye no guhindura itegeko nshinga hazagenderwa ku bitekerezo by’abaturage kuko aribo ubuyobozi bushingiyeho.

Abo ku Nkombo begerejwe ikigo nderabuzima.
Abo ku Nkombo begerejwe ikigo nderabuzima.
Amashanyarazi nayo yarahageze kandi barabifataga nk'inzozi.
Amashanyarazi nayo yarahageze kandi barabifataga nk’inzozi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka