Tabagwe: Abaturage barifuza ko umusanzu wa Mitiweli bari baratanze washyirwa umwaka utaha kuko batawivurijeho

Bamwe mu baturage bagize itsinda “Ubuzima ni ingenzi” ry’ubwisungane mu kwivuza mu Mudugudu wa Kayigiro, Akagari ka Gitengure, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, barasaba ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza batanze mu mwaka wa 2014-2015 wakwimurirwa muri 2015-2016, kuko batigeze bayivurizaho.

Surwumwe Augustin na Twagirayezu Emmanuel bishyuriye ubwisungane mu kwivuza imiryango yabo umwaka ushize wa 2014. Bemeza ko kuva batanga amafaranga mu itsinda batigeze babona amakarita abemerera kwivuza kuko bavugaga ko batigeze bishyura.

Ibi ngo byabateye ubukene kuko bavuzaga imiryango yabo bagurishije imyaka bari bejeje kandi ubwisungane mu kwivuza bwagombye kubavuza, bagasaba ko uwo musanzu bari batanze washyirwa mu mwaka utaha wa 2015-2016 kuko bivuzaga bishyura.

Iyi karita igaragaza ko Twagirayezu yatanze umusanzu ku wa 18 Ugushyingo 2014 ariko yayihawe ku wa 22 Gicurasi 2015.
Iyi karita igaragaza ko Twagirayezu yatanze umusanzu ku wa 18 Ugushyingo 2014 ariko yayihawe ku wa 22 Gicurasi 2015.

Nyuma y’aho aba baturage bagaragarije itangazamakuru akarengane kabo, ubuyobozi bw’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza ku kigo nderabuzima cya Nyagatare, ku wa 22 Gicurasi 2015 bwazindutse bubaha amakarita yo kwivuza.

Kubera ko bwabahaye amakarita bazivurizaho hasigaye ukwezi kumwe gusa, aba baturage bavuga ko babyemeye kuko nta kundi babigenza ariko batanyuzwe kuko amakosa atari bo yaturutseho. Ngo mu rwego rwo kubikiza babakoreye amakarita ku buntu kandi ubundi imwe igurwa amafaranga y’u Rwanda 300.

Umuryango wa INgabire ngo wagurishije ihene ebyiri kugira ngo uvuze abana kandi warishyuye ubwisungane kera.
Umuryango wa INgabire ngo wagurishije ihene ebyiri kugira ngo uvuze abana kandi warishyuye ubwisungane kera.

Kamugisha Geoffrey, umuyobozi w’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Nyagatare nawe yemera ko koko aba baturage bahuye n’igihombo kandi kitabaturutseho.

Gusa ngo kwimura uyu musanzu ugashyirwa mu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza utaha ngo byaba ari ikibazo gikomeye, ahubwo icyashoboka ni uko uwivuje akoresheje amafaranga kandi yarishyuye umusanzu yagaragaza inyemezabwishyu agasubizwa ayo yatanze.

Kamugisha akomeza avuga ko abantu bahuye n’iki kibazo ari 20 muri uyu mudugudu wa Kayigiro. Ngo ikosa ryabaye mu kuzuza imyirondoro y’abishyuye aho ngo hakusanijwe amafaranga y’amatsinda 3, rimwe abanyamuryango baryo ntihaboneke imyirondoro yabo ku rutonde rw’itsinda.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka