Tugiye gushoza urugamba ku butabera mpuzamahanga kubera Abarundi -GAERG

Abanyamuryango b’ihuriro ry’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 barangije amasomo ya Kaminuza n’amashuri makuru (GAERG), baravuga ko bababajwe cyane no kuba ubutabera ntacyo bukora ngo Abarundi bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu gace k’Amayaga mu Karere ka Ruhango ndetse n’ahandi bahanwe, bakavuga ko biteguye gushoza urugamba kuri iki kibazo ubutabera bukaboneka.

Umuyobozi wa GAERG, Habonimana Charles, avuga ko biteguye gutangiza urugamba ku butabera mpuzamahanga bakabusaba gukurikirana abarundi bagize uruhare mu kwica abantu bakanabarya imitima.

Ati “Twe abarokotse (Jenoside) mu bihe nk’ibi dufite intimba ikomeye, dukeneye ubutabera, tuzaruhuka ari uko umurundi witwa Nzeyimana Kadafi na bagenzi be yari ayoboye babonetse”.

Habonimana avuga ko bagiye guharanira ubutabera abarundi bagize uruhare muri Jenoside bagakurikiranwa.
Habonimana avuga ko bagiye guharanira ubutabera abarundi bagize uruhare muri Jenoside bagakurikiranwa.

Habonimana akomeza avuga ko biteguye guhaguruka bagashoza urugamba ku butabera mpuzamahanga, kuko abarundi bakoze ubugome ndengakamere bamaze kumenyekana.

Bamwe muri aba barundi harimo nka Nzeyimana Kadafi, wari ukuriye abandi, uwitwa Ntirandekura Jean, Mwamiratunga wari inzobe muremure, Miburo, Mukerabirori na Pascal warasaga n’inyoni akazirya. Ngo aba baramutse bafashwe intimba y’Abanyamayaga yashira.

Abanyamuryango ba GAERG basura icyobo abarundi n'interahamwe bajugunyagamo abatutsi.
Abanyamuryango ba GAERG basura icyobo abarundi n’interahamwe bajugunyagamo abatutsi.

Mu muhango wo kwibuka imiryango yazimye ku mayaga wabaye tariki ya 16 Gicurasi 2015, umuyobozi wa Ibuka, umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko hakwiye inzego zitandukanye zigakora inama ifatirwamo ingamba zizagera ku isi hose, kugira ngo abarundi bagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwe.

Prof Dusingizemungu, avuga ko abarundi bakoze ibibi mu Rwanda bafatanyije n’interahamwe, usanga ari nabo barimo kubaka amateka mabi y’ibimaze iminsi bibera mu Burundi, akavuga ko baramutse bakurikiranywe byatanga isomo ku Isi hose.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ibyo turabishyigikiye twese.

Sadi yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

mana ukiza dutabare urukize ibiremwa byawe batema baziza uko wabiremye

s’y yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

Yes, ibi nibyo kabisa ziriya mbwa zayweye amaraso zikarya n’imitima y’ababyeyi abavandimwe bacu zikurikiranywe, ndasa Leta yacu ko yashyiraho itsinda rishinzwe iperereza byaba ngombwa ugihugucy’uburundi kikadufasha bityo bakamenyekana aho baherereye bagafatwa.

Rutabeshya yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

Yes, ibi nibyo kabisa ziriya mbwa zayweye amaraso zikarya n’imitima y’ababyeyi abavandimwe bacu zikurikiranywe, ndasa Leta yacu ko yashyiraho itsinda rishinzwe iperereza byaba ngombwa ugihugucy’uburundi kikadufasha bityo bakamenyekana aho baherereye bagafatwa.

Rutabeshya yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

Kuri lists y’abarundi bagomba gukurikiranywa mwongereho na Padiri Nyandwi Athanase Robert wishe abatutsi batagira ingano mu bunyambiriri. Yari umurundi ariko ntitwamenye aho kiriziya gatorika yamuhungishirije nyuma ya Genocide. Yabaga

Muri paruwasi ya kaduha

Theogene yanditse ku itariki ya: 24-05-2015  →  Musubize

inzego zishinzwe ibi bibazo zidufashe hamwe n’iz’uburuundi maze aba bakoze jenoside bagahungira iwabo bafatwe bajyanwe mu butabera maze intimba dufite icogore kuko gushira burundu byo ntibishoboka

alexandre yanditse ku itariki ya: 24-05-2015  →  Musubize

GEARG ndayishimira kuri uru rugamba rutoroshye izafatanyamo n’ubutabera mugukurikirana inkoramaraso z’abarundi bari batuye i Kinazi ku mayaga aho bicaga abantu barangiza kubica bakotsa imitima yabo bakayirya.ubutabera nibukore akazi kabwo

munyurangabo Evode yanditse ku itariki ya: 24-05-2015  →  Musubize

Abo babisha bakwiye gukurikiranwa bikababera isomo ko icyaha ari gatozi ndetse n’abahemukiwe bakaruhuka kuko birababaza iyo wumva ko uwaguhemukiye atekanye. Ndashimira GAERG na AERG bagaragazako koko ari injijuke mu bikorwa bakora

Bailon yanditse ku itariki ya: 24-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka