Nta gihombo kiri mu kwishyurira Abanyarwanda kujya kwiga hanze-Perezida Kagame

Perezida Kagame mu biganiro n’urubyiruko ruri i Dallas muri Texas, kuri uyu mugoroba tariki 23 Gicurasi 2015 yatangaje ko kwishyurira amashuri abana b’Abanyarwanda bakajya kwiga hanze nta gihombo kirimo kabone nubwo bamwe muri bo bagenda barangiza amashuri ntibahite batahe mu gihugu cyabo.

Perezida Kagame avuga ko azakomeza gushyira amafaranga mu kubaka ubumenyi bw’abana n’Abanyarwanda kuko we abibonamo inyungu aho kuba igihombo kuko n’iyo batagaruka mu gihugu hari impano baba barakuye mu Rwanda ishobora gukomeza kubafasha.

Umukuru w’Igihugu yemeranya n’abavuga ko abanyagihugu bagombye kujya baza bashora imari mu gihugu imbere, cyane ko inkunga baba barayikuye ku Rwanda, ariko akavuga ko atemeranya n’abavuga ko kwishyurira abajya kwiga hanze ari umushinga utunguka.

Kagame agira ati “Twarihiye abanyeshuri babarirwa mu 100 ariko ugasanga hari abavuga ngo ntacyo bimaze kuko batazagaruka mu Rwanda, ariko njye si ko mbibona nzakomeza gushora muri aba bana bajye kwiga kuko bifite akamaro”.

Bamwe mu banyeshuri biga hanze n’urubyiruko ruba hanze nabo bemera ko atari byiza kuba umunyarwanda ibikorwa byawe bikaguma hanze bakavuga ko bafite inzozi nyinshi bashaka kuzashyira mu bikorwa bagarutse iwabo kuko hari byinshi babona bigikenewe gushyirwamo imbaraga.

Bimwe mu byo bari kugaragariza umukuru w’igihugu biteguye guteramo inkunga hari ugufasha abatishoboye, gutsura umubano n’abari mu bindi bihugu kugirango bubake imbaraga z’ejo hazaza no guhanga imirimo mishya ku banyarwanda.

Umukuru w’igihugu avuga ko u Rwanda rwashyizeho ibikorwaremezo bitandukanye bizafasha urubyiruko, kandi ko kubaka ubushobozi ari nko kubaka umuhanda wa gari ya moshi kuko bisaba ibikoresho byinshi kugirango bene uyu muhanda uzarambe.

Kagame akavuga ko ari byo agereranya no kubaka ibikorwa remezo by’urubyiruko kuko bitakuzuriraho n’ubwo hari benshi babifitiye inyota.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibyo ni byiza kuko ntawe utabishima mugihe nyakubahwa agumye kubidufashamo

Rwagasore Oscar yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

None se nk’uwagiye kwiga mu kindi gihugu igihe bourse zisa naho zari zaravuye mu Rwanda,Nyuma hapropojwe ko zizasubiraho mu mwaka w amashuri uta,Ntabwo Leta yafasha abanyeshuri bashaka kugaruka mu rwababyaye cyane ko Minister z’uburezi zo mw’ibyo bihugu biba bibeshya ngo zahaye abana b abanyarwa bourse ,Ugasanga birutwa no kwirihira kuko baca amafaranga adasobanutse ya buri kanya.Mudufashe cyane .Aha natanga n’urugero rwicyo gihugu:North Sudan.

Kayenzi Israel yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka