Ubwinshi bw’abatuye u Rwanda ngo ntiburuta amahirwe bafite mu kubona imirimo-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yashubije urubyiruko rwamubajije icyakorwa kugira ngo abanyarwanda benshi bari ku bucucike bwo hejuru babashe kubona imirimo, ko bagifite amahirwe menshi mu mirimo itarabona abayikora mu Rwanda, ndetse ko bajya gukorera no mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba(EAC) n’ahandi.

Mu ijambo yagejeje kuri urwo rubyiruko, yavuze ko buri mwaka abanyeshuri barangiza kaminuza n’amashuri makuru babarirwa mu bihumbi 11, akaba ariho umwe mu rubyiruko yahereye avuga ko kubonera imirimo uwo mubare ngo bishobora kuba bigoranye.

Perezida Kagame yizeje ko urubyiruko rufite amahirwe menshi y'imirimo haba mu Rwanda no muri EAC.
Perezida Kagame yizeje ko urubyiruko rufite amahirwe menshi y’imirimo haba mu Rwanda no muri EAC.

Umukuru w’igihugu yamushubije agira ati:”Ntabwo turimo kugwiza umubare gusa, ahubwo turanoza n’ireme ry’uburezi, benshi bariga imyuga n’ubumenyingiro, bakanoroherezwa kubishyira mu bikorwa”.

“Uzasanga abanyarwanda bajya gukorera mu bihugu cyane cyane ibyo mu muryango wa EAC, kandi turacyafite icyuho mu gihugu gituma dukenera abanyamahanga”, nk’uko Umukuru w’igihugu yashubije uwari umubajije, wari mu bakurikiye umuhango waberaye i Texas ari mu Rwanda.

Perezida Kagame kandi yasabye urubyiruko rw’abanyarwanda ruba hirya no hino ku isi, kwitabira kubyaza umusaruro ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, mu byiciro binyuranye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka