Amavubi ananiriwe i Kigali Gutsinda Micho wahoze ayatoza

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yatsindiwe imbere y’abafana bayo kuri uyu wa gatandatu n’ikipe ya Uganda y’abatarengeje imyaka 23 mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Senegal

Amahirwe y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo kwerekeza mu cyiciro cya gatatu cy’amajonjora yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika cy’abatarengeje imyaka 23 akomeje kuba make nyuma yo kunanirwa kwivana imbere ya Milutin Micho wahoze atoza Amavubi akaza kirukanwa.

Abakapiteni b'amakipe n'abasifuzi mbere y'umukino
Abakapiteni b’amakipe n’abasifuzi mbere y’umukino
Amavubi yatsinzwe 2-1
Amavubi yatsinzwe 2-1

Uyu mukino watangiye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ya Uganda bigaragara ko irusha ikipe y’u Rwanda ndetse iza no kubona Coup Franc ku ikosa ryari rikozwe n’umunyezamu Kwizera Olivier ubwo yafataga umupira yarenze urubuga rwe.

Coup Franc ya Uganda yavuyemo igitego
Coup Franc ya Uganda yavuyemo igitego

Nyuma yo guhagarara nabi kw’abakinnyi ba myugariro b’ikipe y’u Rwanda ku rukuta, iyo Coup Franc yaje guhita inavamo igitego cyatsinzwe na Kapiteni w’abagande Farouk Miya kuri uwo munota wa cumi w’igice cya mbere.

Igice cya mbere cyaje kurangira ari igitego kimwe cya Uganda ku busa bw’ u Rwanda maze igice cya kabiri kigitangira Umutoza w’u Rwanda McKinstry ahita akuramo umukinnyi Iradukunda Bertrand byabonekaga ko umukino usa nk’uwamunaniye maze yinjizamo JMV Muvandimwe nawe utagize ikidasanzwe afasha Amavubi.

Nshuti Dominique Savio watsinze igitego Uganda u23 yamaze gusinyira Rayon Sports imyaka 2
Nshuti Dominique Savio watsinze igitego Uganda u23 yamaze gusinyira Rayon Sports imyaka 2

Ku munota wa 15 w’igice cya kabiri nyuma yo guhererekanya neza kw’abasore b’Amavubi,Nshuti Savio ukinira Isonga yaje gutsinda igitego rukumbi cy’amavubi gusa nyuma y’iminota mike ,Uganda yaje gutsinda igitego cya kabiri ari nako Umukino warangiye.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino,Amavubi akaba asabwa gutsindira Uganda kuri Nakivubo Stadium muri Uganda Ibitego byibuze 2-0 cyangwa 2-1 hakitabazwa Penaliti kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30 Gicurasi 2015, kugira ngo abashe gukomeza.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

courage kabisa

Ntakirutimana Des i r e yanditse ku itariki ya: 24-05-2015  →  Musubize

tubarinyuma

Ntakirutimana Des i r e yanditse ku itariki ya: 24-05-2015  →  Musubize

umutoza azakosore muri defens kandi abakinnyi courage tubarinyuma.

Ntakirutimana Des i r e yanditse ku itariki ya: 24-05-2015  →  Musubize

Ikigaragara ni uko plus u Rwanda ruzana abatoza b’abazungu arko badashoboye plus intsinzi ibura n’abafana bagacika ku bibuga ferwafa na minispoc nibahe abatoza b’abanyarwanda amahirwe batoze ikindi kdi nibareke centiment mu guhamagara abakinnyi kko national team izamo abakinnyi beza mu gihugu kurusha abandi ntago hakwiye kuzamo amazina runaka kdi ntacyo barusha abandi urugero nka Bertrand buriya ahamagarwa hashingiwe kuki??,igihe ibyo byose bitarakosoka ntidutegereze intsinzi ku ikipe y’igihugu.

Habimana yanditse ku itariki ya: 24-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka