Nyamagabe: Abana barasabwa kwirinda abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2015, mu Karere ka Nyamagabe hibutswe abana bapfuye bazira Jenoside yakorewe Abatutsi maze basaba abana kwirinda abapfobya n’abahakana Jenoside ahubwo bagaharanira kumenya neza ibyabaye kandi nk’abayobozi b’ejo hazaza bakagira uruhare mu gukumira ababashuka.

Honorable Desire Nyandwi wari umushyisti mukuru muri uyu muhango yasabye abana kwirinda abahakana n’abavuga ko hapfuye abatutsi bake bagahimba imibare itari yo.

Muri uyu muhango kandi habereye amasengesho yo gusabira abana bazize Jenoside ndetse banashyira indabo ahashyinguye abana ku Rwibutso rwa Murambi.
Muri uyu muhango kandi habereye amasengesho yo gusabira abana bazize Jenoside ndetse banashyira indabo ahashyinguye abana ku Rwibutso rwa Murambi.

Yagize ati “Twabaruye abarenge miliyoni 1 n’ibihumbi 74 (1,074,000) bose bapfuye bazira ko ari abatutsi. Muri 2000 iyo mibare yemezwa n’inzego zibifitiye ububasha, abantu rero bazajya bababwira ngo hapfuye 200,000 cyangwa 800,000 muzabamagane kuko bafite ingebitekerezo baba bapfobya.”

Abana barasabwa kurushaho gusobanukirwa n’amateka yabaye mu Rwanda, nk’uko Alphonse Karengera uhagarariye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Kurwanya Jenoside yabigarutseho, kandi abana bakigira no ku byaye.

Hon Desire Nyandwi asaba abana kwima amatwi abapobya n'abahakana Jenoside kimwe n'abavuga ko hapfuye abatutsi bake.
Hon Desire Nyandwi asaba abana kwima amatwi abapobya n’abahakana Jenoside kimwe n’abavuga ko hapfuye abatutsi bake.

Yagize ati “Ibi byose muzajya mubisoma mu mateka, kugira ngo murebe icyabaye, ariko na none muvomemo ubwenge bwubaka igihugu.”

Abana bitabiriye uyu muhango wo kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside bavuga ko bahungukiye byinshi kandi ko bazagira uruhare mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwitwa Racheli Ukwitegetse avuga ko yasobanukiwe amateka kandi ko atazemerera abamutoza amacakubiri.

Abanyeshuri basabwe kwirinda abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyeshuri basabwe kwirinda abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Navanyemo isomo ryo kutumva amabwire, ryo kutumva amacakubiri, nk’ababyeyi bashyiramo abana babo amacakubiri, arikokubera isomo nkuye aha babimbwiye sinabyumva.”

Abana n’urubyiruko muri rusange ngo bakaba biteguye kujya banyomoza abavuga ko Jenoside itabayeho kandi bakavuga amateka uko bayasobanuriwe n’uko bayirebeye n’amaso yabo.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka