INATEK:Ikoranabuhanga bigishwa biyemeje kurikoresha barwanya abafobya Jenoside baryifashishije

Abanyeshuri n’abarimu bo mu ishuri ry’ubuhinzi ,uburezi n’ikoranabuhanga rya Kibungo(INATEK) mu gikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu biyemeje kurwanya bivuye inyuma abafobya Jenoside bifashishije ikoranabuhanga.

Imbuga nkoranyambaga nka za facebook,twitter,ibitangazamakuru bikorera ku murongo wa internet ndetse n’ahandi ngo ni ho usanga hifashishwa n’aba bahakana Jenoside bagira ngo bakomeze umugambi wabo wo kubiba amacakubili mu Banyarwanda.

Abanyeshuri ba INATEK biyemeje kwifashisha ikoranabuhanga biga mu guhangana n'abapfobya n'abahakana Jenoside.
Abanyeshuri ba INATEK biyemeje kwifashisha ikoranabuhanga biga mu guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside.

Ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwifashishwa n’abafobya Jenoside yakorewe Abatutsi bayihakana, abanyeshuri biga muri INATEK biyemeje gukoresha ikoranabuhanga bigishwa mu kunyomoza no guhangana n’abafobya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyamabaga.

Tuyisabe Jean Damascene, wiga mu iri ishuri mu mwaka wa kabiri,avuga ko ajya abona kuri za facebook,twitter n’ahandi abantu bashyiraho ibitekerezo bifobya cyangwa bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ko igihe kigeze ngo buri wese ahaguruke abirwanye avuge ukuri.

Yagize ati” Njya mbibona ku mbuga nkoranyambaga,ababa bavuga ngo mu Rwanda habaye double Jenoside (Jenoside ebyiri), ngo nta Jenoside yabaye,n’ibindi. Twebwe nk’abanyeshuri biga ikoranabuhanga ndetse n’urundi rubyiruko duhagurukire rimwe tunyomoze ayo makuru tugaragaza amateka y’ukuri kuri Jenoside yakoreye Abatutsi mu Rwanda.”

Nyakanimba Damascene Ladislas,umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga muri INATEK,avuga ko nk’abanyeshuri b’iri shuri bafite inshingano zo gukumira no kurwanya ikintu cyose cyatuma Jenoside yongera kuba mu Rwanda bahangana n’abayifobya.

Yagize ati "Usanga akenshi abafobya Jenoside bifashisha imbuga nkoranyambaga nka za facebook twitter n’ahandi,natwe rero nk’abanyeshuri twiga ikoranabuhanga tugiye kuryifashisha turwanya ,tunyomoza abo bose bafobya Jenoside. Ikoranabuhanga nib wo buryo mbona twakoresha.”

Umuyobozi mu Karere ka Ngoma,ushinzwe Imiyoborere Myiza,Ngarambe Slyver,yavuze ko uwashaka kugarura amacakubiRi mu banyarwanda ntawamushyikigira,asaba abanyeshuri n’abanyarwanda kwiyubaka biteza imbere baharanira umutekano.

Yagize ati”Waba umwarimu cyangwa umunyeshuri uramutse ushaka kuganisha kuri Jenoside ntawakwemerera keretse uwaba afite mu mu twe hatari hazima. Dukomeze twiyubake kandi byanyabyo duharanira ko tuba intangarugero.”

Mu guhangana n’ingaruka za Jenoside umuryango w’abanyeshuri muri INATEK baremeye umupfakazi warokotse Jenoside bamuha amabati ndetse n’ibyo kurya,ndetse baniyemeza ko bazarihira abacitse ku icumu 100 ubwisungane mu kwivuza, mutuweri.

Kwibuka byabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwavuye ku cyicaro cy’irishuri rugera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo ahashyizwe indabo ku rwibutso ndetse banashyira indabo ku mva iri muri INATEK ishyinguyemo abahaguye muri Jenoside mu 1994.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi biyemeje kimwe n’ibindi bibafashe gukomeza kunesha abashaka gupfobya jenoside yakorewe abatutsi maze dukomeze kwibuka abacu bazize uko bavutse

musinga yanditse ku itariki ya: 23-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka