Abahanzi bahuriye muri AUM bagiye gusaba uburenganzira ku ndirimbo ya Tupac basubiyemo

Abahanzi bahuriye muri AUM (Afro Urban Mouvement) mu Rwanda barateganya gusaba uburenganzira bwo kubyaza umusaruro indirimbo “Do for Love” ya Tupac Shakur basubiyemo, nyuma yo kubona ko yashimwe n’abatari bake mu cyumweru kimwe imaze isohotse.

Aganira na Kigali Today, Barick nyiri BMCG (Barick Music Creation Group) akaba ahagarariye AUM mu Rwanda, yavuze ko ubusanzwe atari ngombwa gusaba uburenganzira uyisubiyemo (Droit d’Auteur) kereka ushaka kuyicuruza.

Affiche y'igitaramo cyabo cyiswe Angel Mutoni's Flowcoustic Night.
Affiche y’igitaramo cyabo cyiswe Angel Mutoni’s Flowcoustic Night.

Yagize ati “Mu by’ukuri iriya ndirimbo yasubiwmo ntabwo dushobora kuyitanga cyangwa kuyicuruza, icyo dukora gusa ni ukuyishyira kuri internet abantu bakayumva, no kuyishyira kuri youtube twayishyizeho mu buryo nta muntu ushobora kuba yayikura ku rubuga.

Ntabwo dushobora kuvuga ngo turayitanga ngo tuvuge ngo turayigurisha, ntabwo dufite ubureenganzira. Mu bitaramo ho dushobora kuyicuranga nka kwa kundi abantu basubiramo indirimbo za ba Kayirebwa n’abandi. Nta n’ubwo dushobora gukora videwo yabo kereka tubavugishije tukayibaha bakayikunda.”

Barick yakomeje atubwira ko bateganya kuyohereza no gusaba uburenganzira ureberera Tupac cyangwa se abayikoze, ibi ngo bikaba byaratewe n’uko abamaze kuyumva bababwiye ko ari nziza cyane kurusha iy’umwimerere.

Iyi yakozwe mu rwero rwo kwamamaza igitaramo bafite tariki 30.5.2015 muri Kaizen kuva ku isaha kwinjira ni 10000frw na 5000 ahandi.

Abahanzi bumvikana muri iyi ndirimbo harimo Mike Kayihura, 1Key, Angel Mutoni na Ricky Password. Muri iyi ndirimbo humvikanamo amwe mu magambo bayashyize mu kinyarwanda.

“Do for Love” ni indirimbo ya Tupac Skahur yakoranye na Eric Williams ikaba yaragiye hanze tariki 24/2/1998. Yasohotse kuri alubumu R U Still Down? (Remember Me) ya Tupac Shakur.

Abagize uruhare mu iyandikwa ry’iyi ndirimbo harimo Alfons Kettner, Bobby Caldwell, Carsten Schack, Kenneth Karlin na Tupac Shakur. Yatunganyijwe (producers) Soulshock & Karlin (Carsten Schack na Kenneth Karlin) bamamaye mu gukora indirimbo z’ibyamamare zakunzwe cyane.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka