U Rwanda ruzahangana n’ikipe imwe mu mikino y’akarere ka Gatanu
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 16 mu mukino w’intoki wa Basketball ikomeje kwitegura imikino y’akarere ka Gatanu yagombaga kubera mu Rwanda kuva taliki ya 25 Gicurasi 2015, ubu yamaze kwimurirwa taliki ya 30-31 Gicurasi 2015
Nyuma y’aho ikipe ya Eritrea y’abatarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball itangaje ko itazitabira imikino y’akarere ka Gatanu izabera mu Rwanda, ubu igihugu cya Ethiopia cyamaze kwemera kuza kwitabira iyo mikino ndetse inigizwa imbere ho icyumweru.
Abakobwa b’u Rwanda bo bamaze kubona iyo tike badakinnye, kuko andi makipe yo mu karere yabuze, bakaba barimo gushakirwa imikino ya gicuti kugirango Afrobasket yabo izabera muri Madagasacar muri Nyakanga izagera bameze neza.
Mu rwego rwo kwitegura iyo mikino aya makipe y’u Rwanda mu bakobwa n’abahungu yashakiwe imikino ya Gicuti aho mu mpera z’iki cyumweru ikina na PJB - Goma (Promo Jeune Basket).
Uko imikino ya Gicuti iteye
Ku wa gatandatu taliki ya 23/05/2015
16.00 - Rwanda U16 # PJB (Abagore)
18.00 - Rwanda U16 # PJB (Abagabo)
Ku cyumweru, 24/05/2015
15.00 - PJB # Rwanda U16 (Abagore)
17.00 - PJB # Rwanda (Abagabo)
Iyi mikino iri mu rwego rwo guhatanira itike ya Afrobasket 2015 izabera muri Mali (Abagabo) no muri Madagascar (Abagore) muri Nyakanga 2015.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|