Harigwa uko inyishyu ku mitungo yangijwe muri Jenoside ba nyirayo badahari yashyirwa ku makonti

Minisiteri y’Ubutabera n’Inzego z’Ibanze zatangiye gutekereza uburyo amafaranga abantu bangije imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishyura ariko abishyurwa bakaba badahari, yajya ashyirwa ku makonti yunguka mu gihe abo agomba guhabwa bataraboneka.

N bimwe mu bitekerezo byatanzwe mu nama yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 22/5/2015, irebera hamwe aho uturere tugeze twitegura icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko ku manza za Gacaca kizatangirana n’icyumweru gitaha.

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye ageza ikiganiro ku bayobozi b'inzego z'ibanze uko ikibazo k'imanza za gacaca kifashe.
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye ageza ikiganiro ku bayobozi b’inzego z’ibanze uko ikibazo k’imanza za gacaca kifashe.

Iyi nama yati ihuje ba Guverineri na bayobozi b’uturere ndetse na Minisiteri y’ubutabera, ibivamo nibyo bigomba gushyirwa mu bikorwa, nk’uko Minsitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yabitangaje.

Yagize ati “Hari ibibazo byinshi mwavuze birimo n’icyo umuntu wangije imitungo yajya kuyiriha akabura uwo ayiriha, ibyo bibazo byanyorohera cyane biturutse aho biri. Niba ari ukuriha amafaranga, hari konti zitariha amafaranga ahubwo zunguka amafaranga.

Hari ibintu byinshi ntekereza ko umwanya wo kubibaza Minisiteri y’Ubutabera ahubwo umuntu yagombye kuvuga ngo ariko iki ngiki tugishakire ikihe gisubizo kandi ntikibe rusange kigakemurwa ukwacyo.”

Umuyobozi w’akarere ka Karongi yatangaje ko batangiye iki gikorwa cyo gushyira amafaranga y’abishyura imitungo ba nyirayo badahari yatangiye gushyirwa kuri SACCO kandi akaba atazajya akurwaho ayo kubitsa mu gihe hagishakishwa abo mu miryango yabo.

Yanashyigikiye ikifuzo cy’uko mu buyobozi bw’inzego z’ibanze bakwiye gushyira imbere kubanza kumvikanisha abantu mbere y’uko babategeka guhita bishyura, nk’uko byari byatanzwe mu gitekerezo cya Guverineri w’intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari.

Uturere twiyemeje ko muri iki cyumweru kigiye gutangira bazanakusanya amakuru nyayo ajyanye n’imanza za Gacaca, kuko hari aho usanga batemeranywa ku mibare MINIJUST itangaza bavuga ko ari mito kandi bo bafite gihamya kigaragaza ko iyabo ari minini ku bibazo byakemuwe.

Kugeza ubu MINIJUST itangaza ko iminza ku mitunzo zaciwe ari 1,320,554, izategetswe kwishyura zikaba 1,266, 632, izamaze kurangizwa zikaba 1,245,542 zingana na 98,3% naho naho izitararangizwa zikaba zigera ku 21,090 zingana na 17%.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi byose bizakorwe mu buryo butabangamye kandi biciye mu mucyo

steven yanditse ku itariki ya: 23-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka