Sosiyete yose igira abayobozi ikwiye -Prof Munyandamutsa

Prof Munyandamutsa Naasson, Umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Never Again Rwanda, ukora ibikorwa byo kwimakaza umuco w’amahoro, ukanaharanira ko Jenoside itazasubira mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi, atangaza ko buri sosiyete yose ku isi, igira abayobozi ikwiye.

Ibi yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2015, atangiza amahugurwa y’iminsi 12 mu kubaka amahoro, ahuje abanyeshuri baturutse muri Kaminuza zitandukanye zo ku isi kugira ngo bige ku buryo bwo kwimakaza umuco w’amahoro arambye mu bihugu bakomokamo ndetse no ku isi muri rusange.

Prof Munyandamutsa avuga ko bikwiye ko sosiyete ireba kure hakiri kare kugira ngo izavemo abayobozi bakwiye.
Prof Munyandamutsa avuga ko bikwiye ko sosiyete ireba kure hakiri kare kugira ngo izavemo abayobozi bakwiye.

Prof Munyandamutsa yagize ati “Iyo sosiyete ari mbi igira abayobozi babi kuko baba ari abana barezwe n’iyo sosiyete. Iyo ibaye nziza, n’abayobozi baba beza, ikanayoborwa neza kuko abagize iyo sosiyete basaba bakanategeka ko ababayobora, babayobora uko babishaka kandi kwiza bigahabwa agaciro”.

Yakomeje atangaza rero ko bikwiye ko sosiyete ireba kure hakiri kare kugira ngo abantu barere, bayobore, baganire, bubake sosiyete izavukamo abantu bashobora kubana, ari nayo sosiyete ivukamo abayobozi bakwiye.

Aya mahugurwa yakozwe ku bufatanye na Peace Building Institute yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Aya mahugurwa yakozwe ku bufatanye na Peace Building Institute yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Prof Munyandamutsa yanatangaje ko mu kubaka amahoro hari ibintu bitatu by’ingenzi bikwiye kwitabwaho, kugira ngo sosiyete ibashe kugira amahoro kandi arambye.

Yagize ati “Kubaha uburenganzira bwa muntu uwo ari we wese, nta vangura, hagira n’uhutazwa ntihagire uwigira ntibindeba ngo arebere uburenganzira bwa mugenzi we buhutazwa”.

Yongeye ho ko kubaha uburenganzira bwa muntu bikwiye no kujya mu muco no mu burere bw’urubyiruko kugira ngo bazabikurane, banabyinjirane muri sosiyete igihe bazaba batangiye kuyikorera.

Abanyeshuri bitabiriye aya mahugurwa baturutse muri Kaminuza zitandukanye zo ku isi.
Abanyeshuri bitabiriye aya mahugurwa baturutse muri Kaminuza zitandukanye zo ku isi.

Prof Munyandamutsa yanatangaje ko kubera ibikomere bikomoka ku mateka mabi abanyarwanda bahuye nayo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, mu nzira yo kubaka amahoro hagomba kubamo n’igikorwa cyo gukora uko abantu bashoboye kugira ngo banavure ibyo bikomere abantu bafite, kuko abaturage bakomeretse cyane bitoroshye ko baba abanyagihugu bagira uruhare mu byemezo bibafatirwa.

Ku bwe, ngo birakwiye ko abantu batangira kugira uruhare mu kubaka amahoro, kuko akenshi usanga bigarukira mu magambo gusa ntibigaragare mu bikorwa.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aya mahugurwa azasigira abayitabiriye byinshi bityo bazasobanukirwe uko ubuyobozi bubi buroha igihugu ubuyobozi bwiza bukaganisha aheza, bityo dukwiye guhitamo ibitunogeye

nzenze yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka