Cyasemakamba: Iduka ry’uwitwa Kazubwenge ryibasiwe n’inkongi y’umuriro

Mu Kagari ka Cyasemakamba, mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma mu Mujyi wa Kibungo, iduka ry’ibikoresho byo mu gikoni ry’uwitwa Kazubwenge ryibasiwe n’inkongi y’umuriro muri aya ma saa sita n’igice z’amanjywa zo kuri uyu wa 22 Gicurasi 2015.

Nubwo tutaramenya agaciro k’ibyari birirmo iri duka bigaragara ko ari rinini riracyagurumana abantu bakaba babuze icyo bakora ngo barizimye kuko umuriro wabarushije ingufu.

Iri duka ry'ibikoresho byo mu gikoni ririmo gukongoka.
Iri duka ry’ibikoresho byo mu gikoni ririmo gukongoka.

Iryo duka riri iruhande rw’ikigo cya Gisirikare cya Kibungo kandi rifatanye n’andi maduka menshi.

Abaturage batabaye umuriro ubarusha ingufu.
Abaturage batabaye umuriro ubarusha ingufu.

Imodoka izimya imuriro yahageze cyakora kuyikoresha bibanza kunanirana kuko ngo yari yagize ikibazo.

Kizimyamwoto yahageze ifite ikibazo. Aha bari barimo kugerageza ngo bashobore kuzimya ariko ntiyahise ibakundira.
Kizimyamwoto yahageze ifite ikibazo. Aha bari barimo kugerageza ngo bashobore kuzimya ariko ntiyahise ibakundira.

Kugeza ubu icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana ariko turacyagerageza kubikurikirana.

Gakwaya Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turihanganisha nyiriryoduka , gusa dushikariza abantu gushaka ubwishingizi bw’imitungo yabo.

Biziyaremye yanditse ku itariki ya: 23-05-2015  →  Musubize

birababaje uyumugabo ni umunyabibazo pe! ngaho apfushije umugore. iduka rirahiye. mana mutabare

straton yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

UBWOSE AFITE UBWISHINGIZI

JADO yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka