Kivuruga: Abacururiza mu isoko ntibazongera kunyagirwa ukundi

Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Gakenke, by’umwihariko abakunze kurema isoko ryo mu Murenge wa Kivuruga, bagiye gusubizwa nyuma y’igihe kinini basaba ko bakubakirwa isoko kuko bakoreraga ahantu hadasobanutse.

Ubu imirimo yo kubaka igice cya mbere cy’isoko rwa Kivuruga irimo kugera ku musozo kugira ngo abaturage batangire gukorera ahantu hatunganye kandi hagendanye n’igihe.

Abatinyutse gukorera mu mvura biyambaza amashashi.
Abatinyutse gukorera mu mvura biyambaza amashashi.

Abaturage bavuga ko iri soko rishya ryo mu Kivuruga rizaba ari igisubizo ku iterambere ryabo kuko rizakuraho imbogamizi bahuraga nazo zirimo kwangirika kw’ibicuruzwa byabo kubera kunyagirwa bikabateza igihombo gikomeye.

Ndayambaje Jean Pierre wo mu Kagari ka Ruhinga mu Murenge wa Kivuruga, avuga ko isoko barimo kubakirwa rije rikenewe kuko ahantu basanzwe bacuruziza no gushyiramo ibicuruzwa bibarushya bitewe n’uko hateye, kandi bakaba batazongera guhura n’ibihombo bahuraga nabyo.

Mu gihe cy'imvura abacururiza mu isko rya Kivuruga ntibaba borohewe.
Mu gihe cy’imvura abacururiza mu isko rya Kivuruga ntibaba borohewe.

Ati “Isoko ryubatswe twari turikeneye kuko nk’abantu batandika yenda nk’imyenda cyangwa se ibicuruzwa bya takataka wasangaga mbere na mbere imvura ibatesha umutwe, ariko nk’iryubakiye nta mvura izaduhangara. Nanone icyiza kirimo ni uko usanga isoko ryaguka mu buryo bw’iterambere”.

Ndatira Valens, wo mu Kagari ka Gasiza mu Murenge wa Kivuruga, we avuga ko bishimiye isoko barimo kubakirwa kuko ritanga icyizere ko ibihombo baterwaga n’imvura bitazongera kubaho, bityo nawe wari waratinye gucururiza mu isoko risanzwe akaba yumva nta kizamubuza kubyaza umusaruro iryo barimo kubakirwa.

Igice cya mbere cy'isoko rya Kivuruga kigiye kuzura.
Igice cya mbere cy’isoko rya Kivuruga kigiye kuzura.

Ati “Umusaruro wenda twaribyaza ni uko nkatwe abatari bagira icyo bashyira mu isoko haruguru natwe twagira ubushake n’ubushobozi n’imbaraga byo kuza natwe hano kwifatanya n’abandi mu bucuruzi mu isoko”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, avuga ko nyuma y’igihe kinini abaturage bagaragaza uburyo babagamirwa no gukorera ahantu hatubakiwe bafashye icyemezo cyo kububakira isoko, gusa ngo bakwiye kwongera umusaruro.

Amwe mu mazu y'ubucuruzi yubatswe mu isoko rya Kivuruga.
Amwe mu mazu y’ubucuruzi yubatswe mu isoko rya Kivuruga.

Ati “Aka karere ni akarere karimo ibikorwa by’ubuhinzi, bagomba kongera umusaruro kuko iyo twubatse isoko ntabwo ari ukugira ngo rijye hariya ribe inyubako y’umurimbo, ahubwo ni ukugira ngo mu byo bahinga bakoreshe ikoranabuhanga, bashyiremo inyongeramusaruro kuko ntituragera igihe duhaza isoko”.

Biteganyijwe ko mu gihe imirimo yo kubaka iri soko yose izaba irangiye izatwara amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 300.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka