Musanze: Suede irashima u Rwanda ko rwateje imbere ihame ry’uburinganire mu kubungabunga amahoro

Itsinda ry’abanya-Suede basuye Ishuri Rikuru ry’Amahoro ( Rwanda Peace Academy) kuri uyu wa 21Gicurasi 2015 bashimye intambwe u Rwanda rwateye mu gushyira mu bikorwa amahame akubiye ku mwanzuro wa 1325 w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ugamije kuzamura umugore no guteza imbere uburenganzira bwe.

Uyu mwanzuro washyizweho mu 1965 nyuma yo gusanga uburenganzira bw’umugore butubahirizwa hirya no hino ku isi, Akanama k’Umutekano ku isi gasaba ko amahame arikubiyemo ashyirwa mu bikorwa.

Hanna Janson, Umunyamabanga wa kabiri muri Ambasade ya Suede yandika mu gitabo cy'abashyitsi.
Hanna Janson, Umunyamabanga wa kabiri muri Ambasade ya Suede yandika mu gitabo cy’abashyitsi.

U Rwanda by’umwihariko kuva mu 1994, rwafashe iya mbere mu kuwushyira mu ngiro ruhereye ku mategeko yashyizweho, aha twavuga nk’ayo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubashyira mu nzego za Leta.

Abagore bagenewe 30% mu myanya ifata ibyemezo, ngo bikaba byaratanze umusaruro mu nzego zose umubare w’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi ukazamuka.

Mu Nteko Ishinga amategeko , umutwe w’Abadepite, abagore ni 64%, mu mutwe wa Sena bageze kuri 40% mu gihe mu Nama Njyanama z’Uturere ndetse no mu buyobozi bw’uturere ari 40% nk’uko imibare yo muri 2014 itangazwa ibigaragaza.

Nk’uko mu mwanzuro wa 1325 wa UN ukangurira ibihugu kwinjiza abagore muri gahunda zo kubungabunga no kugarura amahoro, ngo mu mahugurwa batanga bita by’umwihariko ku kongerera ubumenyi n’ubushobozi abagore.

Gusa, imbuto zabyo ngo zigaragarira mu mubare munini w’abapolisikazi bari mu butumwa bw’amahoro ku isi.

Abayobozi ba RPA bagirana ibiganiro n'abashyitsi ba abanya-Suede ku ihame ry'uburinganire ku mahoro n'umutekano.
Abayobozi ba RPA bagirana ibiganiro n’abashyitsi ba abanya-Suede ku ihame ry’uburinganire ku mahoro n’umutekano.

U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku isi mu kugira umubare munini w’abapolisikazi bari mu butumwa bw’amahoro bwa UN na AU n’umwanya wa mbere ku mugabane w’Afurika.

Muri Mutarama 2015, u Rwanda rwari rufite abapolisi babarirwa muri 600 mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi mu bice bya Haiti, Mali, Darfur, Abyei, Sudan y’Amajyepfo, Ivory Coast, Republika ya Santire Afururi na Liberiya. Muri bo 21% bari abagore.

Hanna Jansson, umunyamabanga wa kabiri muri Ambasade ya Suede mu Rwanda, wari ukuriye delegatiyo yasuye RPA ngo yirebere uko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa mu bijyanye n’amahoro n’umutekano, nyuma yo kumurikirwa ibyagezweho mu gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro yashimye aho u Rwanda rugeze.

Agira ati “Iyi delegation ya Suede yaje kureba uko umwanzuro wa 1325 w’Akanama k’Umutekano ku isi wibanda ku mugore, amahoro n’umutekano. Kuri icyo u Rwanda rwateye imbere mu gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro. Iki kigo kigira uruhare rukomeye mu kuwushyira mu bikorwa. Twatangajwe cyane n’ibyo twabonye uyu munsi.”

Itsinda ry'abanya-Suede n'abayobozi ba RPA bafata ifoto y'urwibutso.
Itsinda ry’abanya-Suede n’abayobozi ba RPA bafata ifoto y’urwibutso.

Akomeza avuga ko kubera uruhare rukomeye igihugu cya Suede cyagaragaje mu gushyira mu bikorwa uwo mwanzura 1325 mu ruhando mpuzamahanga, ngo urugendo rwabo rugamije kureba uko ishyirwa mu bikorwa ryawo rihagaze hirya no hino mbere y’uko bazizihiza imyaka 50 umaze.

Umuyobozi wa RPA, Col. Jill Tutaremara, ahamya ko ibyagezweho mu guteza imbere ihame ry’uburinganire hari uruhare rukomeye nk’ikigo ayobora cyabigizemo.

Iryo tsinda ryasuye RPA ryari rigizwe n’abakozi batandatu ba Ambasade ya Suede muri Kongo-Kinshasa, u Rwanda na Ethiopia ryabanje kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’ishuri ndetse banatamagizwa ibice bitandukanye by’icyo kigo.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

twebwe abanyarwanda agaciro k’umugore twakabonye kare bityo tumwinjiza muri gahunda zitandukanye none imbuto zabyo turi kuzisarura

ndamage yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

uburinganire uretse y’ uko niyo urebye mu muco nyarwanda n’ ubundi uburinganire bwahozeho nakera (aho umwami yimanaga na Nyine, umugabekazi) ariko usanga no mu mibereho y’ abanyarwanda ariko bimeze muri ino myaka ishize rero ho ubona ihame ry’ uburinganire ryarashyizwe mu mategeko ndetse rirubahirizwa mu nzego zose mu gihugu. Nibintu byo kwishimirwa rwose

denis yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka