Rubavu: Iminsi 1000 yo kwita ku buzima bw’umwana ngo yatumye n’abakuru bifata neza

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko gahunda y’iminsi 1000 yo kwita ku buzima bw’umwana itafashije abana gusa, ahubwo ngo yanafashije abantu bakuru kwifata neza no kurya indyo yuzuye intungamubiri aho kuzura igifu.

Mu gikorwa cyo kugenzura aho iyi gahunda igeze ishyirwa mu bikorwa no gushishikariza ababyeyi kwita ku buzima bw’abana kuva bagisamwa kugeza agize imyaka imyaka ibiri, mu Murenge wa Bugesh, Akarere ka Rubavu abagabo bavuga ko yatumye bareka agatama bakita ku miryango.

Ababyeyi bapimisha abana babo mu kureba uko ubuzima bwabo buhagaze.
Ababyeyi bapimisha abana babo mu kureba uko ubuzima bwabo buhagaze.

Abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi bavuga ko gahunda yo kwita ku buzima bw’umwana kuva umubyeyi akimubyara yashyizwemo imbaraga n’abajyanama b’ubuzima, kuko bafasha abaturage mu mugoroba w’ababyeyi bakigishwa gutegura amafunguro yuzuye intungamubiri, bitandukanye nibyo bari basanzwe bazi ko kurya neza ari ukurya ugahaga.

Sebahutu Samuel, wo mu Kagari ka Kabumba ufite abagore babiri, avuga ko n’ubwo adafite abana bato barebwa na gahunda y’iminsi 1000, ariko ababyeyi bose yabagezeho kandi ibafasha no kugira imirire myiza.

Gahunda y'iminsi yatumye ubuzima bw'umwana n'umugore bwitabwaho.
Gahunda y’iminsi yatumye ubuzima bw’umwana n’umugore bwitabwaho.

Ati “Twamenye gahunda y’iminsi 1000 kubera akagoroba k’ababyeyi, twigishwa kuboneza urubyaro no kugira isuku no kurya indyo yuzuye. Ubu twigishijwe kugira uturima tw’igikoni imibereho yabaye myiza, abagore batwite barya bikwiye kandi bakita kubana”.

Abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) basura Umurenge wa Bugeshi tariki ya 21 Gicurasi 2015, bahuye n’abagore bafite abana ndetse hapimwa n’ubuzima bw’abana bafite imyaka iri munsi y’ibiri, aho byabonetse ko abana basuzumwe bafite ubuzima bwiza.

Nathan Mugume ushinzwe itumanaho muri RBC, avuga ko kuva gahunda y’iminsi 1000 yatangira hari imyumvire yahindutse mu banyarwanda, kandi igenda itanga umusaruro ku buzima bw’umwana n’umubyeyi no kurwanya indwara zibugariza.

Abagabo b'i Bugeshi batanga ubuhamya ko gahunda y'iminsi 1000 yanafashije abantu bakuru kwifata neza.
Abagabo b’i Bugeshi batanga ubuhamya ko gahunda y’iminsi 1000 yanafashije abantu bakuru kwifata neza.

Gahunda y’imyaka 1000 yatangirijwe mu Karere ka Gakenke tariki ya 28 Nzeri 2013, ababyeyi basabwa gufatanya mu kwita ku buzima bw’umwana, kuboneza urubyaro, abagore batwite bakita ku isuku yabo no kwirinda gukora imirimo ivunanye.

Iyi gahunda igamije kurwanya imirire mibi mu baturage batishoboye, abana batarageza ku myaka itanu, abagore batwite n’abonsa ndetse n’abana b’abanyeshuri.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza kuba abajyanama bakora iyo bwabaga ngo bigishe akamaro ko kwita kumwana muri iriya minsi 1000 ! Ikindi murabona ko aka gakoresho uyu Muganga ari gukoresha kabonetse hose mugihugu byaba byiza cyane kuko urabona ko gapima neza !

Kigali yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

ubundi iyi minsi 1000 iba igimba gufasha umunyango nyarwanda kwisuzuma no kunoza ubuzima bw’ abana n’ ababyeyi

kimonyo yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

Wawou ! Karinganire courage mwite kubuzima bw’abaturage

Tomson yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka