Ali Bizimungu ntakiri umutoza wa Kiyovu Sports

Uwari umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports, Ali Bizmungu yamaze gusezererwa n’iyo kipe yari yarasinye mo amasezerano y’umwaka nyuma yo kudatanga umusaruro uhagije muri iyi Shampiona aho Kiyovu yayirangije ku mwanya wa 9 n’amanota 32

Kuri uyu wa kane mu masaha y’igicamunsi nibwo hatangiye kumvikana amakuru avuga ko uwari umutoza wa Kiyovu Sports,Ali Bizmungu yaba yasezerewe n’iyo kipe n’ubwo byakomeje kugenda binavugwa mbere y’uko Shampiona isozwa aho bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports bagaragazaga ko batishimiye umusaruro w’uyu mutoza mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Umutoza Ally Bizimungu ntiyahiriwe n'iyi Saison y'imikino
Umutoza Ally Bizimungu ntiyahiriwe n’iyi Saison y’imikino

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Ali Bizimungu yadutangarije ko yamaze gutandukana n’iyi kipe gusa ariko avuga ko bataricarana ngo babiganire cyane iyo kipe hari ibyo imugomba nyuma y’aho mu masezerano ye hari hasigaye gutoza iyi kipe mu gikombe cy’amahoro

Ali Bizimungu yagize ati "Nibyo sinkiri umutoza wa Kiyovu Sports, ubu turi muri procedure zo gutandukana, gusa ariko ntituricarana ngo tubiganireho kuko hari ibyo bangomba kuko nanjye nari nabagejejeho ibyifuzo byanjye"

Kiyovu Sport yarangije ku mwanya wa 9 n'amanota 32
Kiyovu Sport yarangije ku mwanya wa 9 n’amanota 32

Ubwo yasinyaga amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Kiyovu Sports yari yatangaje ko azanye gahunda yo kubaka ikipe y’igihe kirekire kandi ngo izagarurira abakunzi b’iyo kipe ibyishimo kuko n’ubuyobozi bwari bwemeye kumushyigikira.

Uyu mutoza Ali Bizimungu avuye muri Kiyovu Sports nyuma yo gutandukana n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo Muhanga Fc, Rayon Sports ndetse n’izindi.


Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ally rwose yari akwiye kwemera ubushobozi bucye. kuko ikipe nka kiyovu ntikwiye kuba mu za nyuma

amatus yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

Ni uko buri wese akubwiye impamvu ze wamwumva buriya Ali wabona nawe Atari yorohewe!Gusa ikigaragara ni uko ku butoza bwe ari bwo Kiyovu yatsinzwe akayabo k’ibitego(5-0) inshuro 3!!! muri Championnat. Barebe n’ahandi bipfira simpamya ko ikibazo ari Ali gusa.Naho ubundi abafana ba Kiyovu twarumiwe!

Umufana wumiwe

Kubwimana Adamu yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka