Inteko Ishinga Amategeko izemeza niba Referandumu yakorwa hagati ya Kamena na Nyakanga
Perezida wa Sena, Bernard Makuza aratangaza ko inteko rusange y’inteko ishinga amategeko izafata icyemezo ku gukoresha referandumu abaturage ku bijyanye no guhindura ingingo y’101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda; ubwo Inteko ishinga amategeko izaba iri mu gihembwe cyayo gisanzwe, kizatangira mu kwezi kwa Kamena 2015.
Ibi yabitangarije abaturage bari bazanye amabaruwa 251,966 ku wa kane tariki 21 Gicurasi 2015, basaba Inteko ishinga amategeko guhindura ingingo y’101 y’itegeko Nshinga, kugira ngo Perezida Kagame ashobore kuziyamamaza mu mwaka wa 2017.
Muri uwo mwaka wa 2017, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame azaba ashoje manda ebyiri yemererwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda; ariko hari abaturage benshi, ubu bamaze kurenga miliyoni ebyiri bamusaba kuzongera kwiyamamaza.
Perezida wa Sena yagize ati ”Icyemezo Inteko ishinga amategeko izafata kizashyikirizwa abaturage, noneho bo batore niba babyemeye cyangwa batabyemeye (ibi nibyo bita referandumu); iki cyemezo kizafatwa hagati y’ukwezi kwa gatandatu n’intangiriro z’ukwezi kwa munani, hazaba ari mu gihembwe gisanzwe”.
Abaturage bazanye amabaruwa muri Sena bayisabye binginga kujya kumenyesha Perezida wa Repubulika ko bashima iterambere n’umutekano yabagejejeho, kubw’ibyo ngo barifuza ko “ibyagezweho bitasubira inyuma”.
Murwanashyaka Moise, umwe muri bo yagize ati ”Perezida Kagame atemeye gukomeza kutuyobora, sinzi icyo nakora ariko icyemezo nafata ntabwo cyazaba kinguye neza; turashaka igisubizo ‘yego’ kuko ibyo mvuga ndabihera ku mutekano, ku iterambere, ku buzima bwiza; kereka muduhaye umwanya muremure wo kuzamura ibyiyumviro byacu”.
Abaturage bagejeje amabaruwa ku Nteko ishinga amategeko ku wa kane tariki ya 21 Gicurasi 2015 bagize itsinda ryitwa “Ni Wowe” ngo rihuriyemo urubyiruko n’abikorera baturuka mu ntara zose zigize igihugu.
Abenshi bavuga ko bataziranye kuko ngo baganiririye ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Whats’app; abatuye ku buryo bwegeranye bakaba ngo ari bo bagiye begeranya amabaruwa batuma ababahagarariye kuyageza kuri Sena.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
perezida paul kagame nkabanyarwanda uzakomeza utuyobore watugejeje kuribyinshi tubaye tubashimiye
paul kagame turagushyigikiye komeza utuyobore watugejeje kuribyinshi manda ||| uzatuyobora .
Hari umuvandimwe uvuze ngo Franklin yari muntambara nibyo koko, ariko iyo tulimo ya politike igamije gusenya ibyo twagezeho twiyushye akuya ikomeye kuyirusha- kandi ntawundi wayitsinda uretse Kagame bayishojeho, burya ngo umubyeyi gito agusigira urubanza Rwamunaniye!, Perezida Kagame rero ntabwo ari Gito - bitwo turifuza ko abanza agatsinda urwo rugamba ahasigaye akiruhukira adusigiye igihugu gitengamaye mwiterambere kizira umwiryane.
Third term, yego ntabwo turi mu ntambara y’amasasu nkuko byari bimeze muri USA World War II, aho Franklin yasabwe gukomeza mandat ya III, ariko nemera yuko turi mu ntambara ikomeye y’abatishimiye ibyagezweho mu Rwanda kandi uwayitsinda n’umwe ni H.E Paul Kagame. Please with your respect your excellency, do not abandon Rwanda, Rwandans need the leader like you to preserve what has been achieved so far. Kurekure ubuyobozi in 2017, nabifataga nko kugambanira u Rwanda n’abanyarwanda harimo no gutiza umurindi inyangarwanda.
Perezida yaravuze ati hari ibice 2 abashaka ko itegeko nshinga rivugururwa ingingo 101 hari nabatabishaka mujyende mwigishanye abazemeza abandi bazansobanurira impamvu ninsanga aribyo tuzifatanya twe dushaka ko itegeko nshinga rivugururwa twiteguye kwemeza abatabishaka H.E Paul Kagame yatugejeje kuri byinshi turacyamukeneye numugabo wukuri
Mu Rwanda hamaze iminsi havugwa "gutekinika" byabaye nk’umuco bikarenga kuba ingeso.
Abakira ayo mabaruwa barasabwa gushishoza cyane kuri ayo mabaruwa.
Ababibazwa bazabibazwe igihe kitararenga...
ibitekerezo byacu nk’abanyarwanda byubahirizwe maze Paul Kagame akomeze kutuyobora dore aho atugejeje harashimishije