CHUK igiye kubaga abarwayi bacikanywe

Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bigiye gutangira igikorwa cyo kubaga abarwayi bari bategereje kubagwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Theobald Hategekimana, Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK, ku wa kane tariki 21 Gicurasi 2015 yabwiye abanyamakuru ko iyi gahunda itegerejweho kugabanya umubare w’abari ku rutonde bategereje kubagwa bangana n’ibihumbi 3200.

Yagize ati “Muri abo 3200 bose si abo kubagwa. Ni ukuvuga ko hari abo tuzasanga tugomba kubandikira gukurikiranwa ku bundi buryo hanyuma ababagwa nabo tukabikora, ariko noneho tubigire n’igikorwa tuzajya dukora kenshi”.

Hategekimana (ibumoso) avuga ko bagamije kugabanya umubare w'abarwayi bari ku rutonde rw'abategereje kubagwa.
Hategekimana (ibumoso) avuga ko bagamije kugabanya umubare w’abarwayi bari ku rutonde rw’abategereje kubagwa.

Akomeza agira ati “Icyo ni igikorwa kizatuma tugabanura umubare w’abantu baza hano muri CHUK gusaba gahunda zo kubagwa. Icya mbere tuzaba dutumye batirirwa baza hano, icya kabiri tuzajya tubasanga aho bari bavurirwe hafi y’imiryango”.

Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ni gahunda y’igihe gito, kuko hari gahunda ndende yo guha ubumenyi abaganga babaga 500 mu gihe cy’imyaka irindwi.

Iyi gahunda izatangira mu bitaro byatoranyijwe mu turere dutanu ku rwego rw’igihugu ari two Musanze, Karongi, Nyamata, Nyagatare na Ngoma tariki 15 Kamena 2015, ariko ntibikureho ko bizakomeza gukorerwa no ku bitaro bya CHUK.

CHUK nibyo bitaro bikuru mu gihugu bikaba ari nabyo byakira abarwayi benshi kandi batandukanye, aho 75% by’abarwayi byakira ari abaturuka mu ntara zigize igihugu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi bizafasha abarwayi kutongera gutonda umurongo cg se bahabwa rendez-vous z’igihe kirekire kandi bababaye

zeno yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka