Kabaya: Yatawe muri yombi akekwaho gushaka guha ruswa apolisi bo mu muhanda

Umugabo witwa Habumugisha Jean Bosco wo mu Kagari ka Kabaya, Umurenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira ku wa 21 Gicurasi 2015, saa tanu z’ijoro, akekwaho gutanga ruswa ubwo yajyaga gushaka abapolisi babiri, (umwe ufite ipeti rya AIP n’undi ufite PC), bakorera muri uwo murenge abashyiriye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 ngo barekure moto yari yafashwe na polisi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngororero, SSP Alphonse Zigira, avuga ko aba bapolisi bari bafashe moto AG100, ifite plaque RB216D, bayambuye uwitwa Mukeshimana Théogene wari uyitwaye adafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Nyuma y’uko ayambuwe ngo yiyambaje Habumugisha maze nawe ajya kureba abo bapolisi nijoro abashyiriye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 ngo bababarire Mukeshimana. Muri iryo joro, abo bapolisi bahise bamuta muri yombi bamujyana kuri polisi, Sitasiyo ya Kabaya.

SSP Zigira aburira abakoresha umuhanda bamaze iminsi batinyuka gukora icyaha cyo guha ruswa abapolisi, ababwira ko polisi yiyemeje kubarwanya no kubashyikiriza inkiko. Akomeza avuga ko Habumugisha yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha ngo bumukurikiraneho icyaha cya ruswa.

Kuva mu Kuboza 2014, Habumugisha abaye umuntu wa 10 utawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa ku bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, abandi bashyikirijwe inkiko.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko abantu baretse gutanga ruswa

kamana yanditse ku itariki ya: 21-05-2015  →  Musubize

Ariko rwose abantu bamenye ko ruswa iminga ubukungu bwigihugu. kandi abantu nibamenye ko polisi yacu ikorera mumucyo bityo dufatanye nayo mukurandura ruswa bityo igihugu cyacu gitere imbere.uwo wagera geje gukora icyo cyaha ashikirizwe ubutabera bumuhane rwose nabandi babonereho rwose

kamana yanditse ku itariki ya: 21-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka