Muhanga: Amatsinda ya twigire muhinzi ntakora -MINAGRI

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko amatsinda ya twigire muhinzi adakora neza mu Karere ka Muhanga, mu gihe yagiyeho agamije gufasha kongera umusaruro.

Ashingiye ku mibare y’ubwitabire mu kugura inyongeramusaruro zirimo imbuto n’amafumbire, umukozi wa MINAGRI ushinzwe ubugenzuzi muri porogaramu y’amafumbire, Gatari Egide avuga ko amatsinda ya Twigire Muhinzi adakora.

Raporo yatanzwe n’Akarere ka Muhanga igaragaza ko kugeza ubu abahinzi babashije kugura amafumbire n’imbuto mu Karere ka Muhanga bagera kuri 933.

Gatari avuga ko Akarere ka Muhanga gafite abaturage b’abahinzi bagera ku bihumbi 30 n’amatsinda agera ku bihumbi bibiri yakozwe ubwo gahunda ya twigire Muhinzi yatangizwaga mu gihebwe cy’ihinga 2015 A, ariko kugeza ubu ngo abakoresheje ifumbire ya nkunganire bavuye ku matsinda 201 mu gihembwe cy’ihinga 2015 B, kandi ngo abagize amatsinda bose siko baguze inyongeramusaruro.

Gatari avuga ko amatsinda ya Twigire muhinzi adakora neza i Muhanga.
Gatari avuga ko amatsinda ya Twigire muhinzi adakora neza i Muhanga.

Kuba aya matsinda adakora neza ngo bigaragaza kutagera ku ntego yari igamijwe ashyirwaho yo kongera umusaruro, kuko abahinzi batabashije gukoresha inyongeramusaruro nk’uko byari biteganyijwe.

Gatari agira ati “Urebye nk’amatsinda yashoboye kugura amafumbire n’imbuto n’ayashyizweho yaragabanutse muri saison B bigaragara ko amatsinda adakora neza, mu gihe igikomeye kirimo ubwunganizi bwose mu buhinzi bugiye kujya bunyura mu matsinda ya twigire muhinzi”.

Twigire muhinzi ariko ngo si muri Muhanga idakora neza gusa kuko ngo no mu gihugu hose harimo ibibazo.

Bamwe bashinzwe kugurisha inyongeramusaruro bavuga ko impamvu twigire Muhinzi idakora neza ari ukubera imyumvire ikiri mikeya ku ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ku bahinzi, bigatuma batitabira kugura amafumbire mvaruganda n’imbuto y’indobanure.

Mukeshimana avuga ko abaturage batarumva neza gahunda yo gukoresha inyongeramusaruro.
Mukeshimana avuga ko abaturage batarumva neza gahunda yo gukoresha inyongeramusaruro.

Mukeshimana Christine ukorera mu Murenge wa Mushishiro akaba n’umuyobozi wa Koperative y’abacuruzi b’inyongeramusaruro mu Karere ka Muhanga, avuga ko abahinzi batarumva neza gahunda yo gukoresha amafumbire mvaruganda n’imbuto y’indobanure ku bihingwa byinshi, cyakora ngo ku bigori nta kibazo gihari kuko bakeka ko ifumbire ikoreshwa gusa ku bigori.

Mukeshimana avuga ko impamvu yo kudakora neza kw’amatsinda ya twigire muhinzi bitabaca intege mu gucuruza inyongeramusaruro, kuko ubu hafi y’ibihingwa byose byunganiwe kugira ngo imbuto n’amafumbire biboneke ku giciro kinogeye abahinzi.

Mukeshimana agira ati “Dufite icyizere cy’uko bizagenda neza kuko niba umucuruzi w’inyongeramusaruro yaracuruzaga ibiro ibihumbi 500 ubu akaba asigaye acuruza toni nk’eshatu, bizakomeza kuzamuka neza”.

Mukeshimana kandi yifuza ko MINAGRI yakwiga ku kibazo cy’itwarwa ry’inyongeramusaruro kuko ngo agereranyije uko imiterere y’Akarere ka Muhanga imeze amafaranga 40 ku kilo cy’inyongeramusaruro hari igihe arenga bagakora no ku ya koperative.

Nyuma yo kubona ko amatsinda ya twigire muhinzi adakora neza kandi yari ategerejweho umusaruro, MINAGRI, inzego z’ibanze, ndetse n’abacuruzi b’inyongeramusaruro bavuga ko bagiye guhindura imikorere bose bagaharanira ko igenda neza.

Gahunda ya twigire muhinzi yatangijwe mu w’2014 hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi hakoreshwa inyongeramusaruro, aho byari biteganyijwe ko abahinzi ari bo bigurira imbuto n’amafumbire.

Ephremu Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka