Iburasirazuba: Abafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri bahamya ko bituma biga neza

Abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 (9 & 12YBE) mu Ntara y’Iburasirazuba bamaze kwitabira gahunda yo kurira ku ishuri, bavuga ko bayishimiye kuko yagize impinduka mu myigire yabo, cyakora ku b’amikoro make batabona umusanzu wayo, baracyafite ikibazo gikomeye kuko ahenshi, mu gihe abandi bagiye kurya, bo basabwa gutegereza igihe basoreza kugira ngo basubirane mu ishuri kwiga.

Kigali Today yageze mu turere twose tw’Intara y’Iburasirazuba, isanga ikibazo cy’amikoro kiza mu mbogamizi rusange zituma abana batabasha gufatira ku ishuri ifunguro rya saa sita.

Bamwe mu banyeshuri basanga kugaburirwa ku ishuri ari igisubizo ku mitsindire yabo mu gihe abandi baba bahondobera kubera kubura amafanga y'ifunguro rya saa sita.
Bamwe mu banyeshuri basanga kugaburirwa ku ishuri ari igisubizo ku mitsindire yabo mu gihe abandi baba bahondobera kubera kubura amafanga y’ifunguro rya saa sita.

Ibyishimo by’abanyeshuri bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri ndetse n’ingorane z’abatabasha kurifata kandi bagomba kwigana n’abariye, bigaragara mu turere hafi ya twose tw’iyi ntara.

Bugesera

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, igaragaza ko abanyeshuri babarirwa muri 41% by’abiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 batagerwaho na gahunda yo kugaburirwa ku ishuri kubera ubushobozi buke bwo kubura amafaranga yo kwishyura.

Abanyeshuri barira ku ishuri barabyishimira.
Abanyeshuri barira ku ishuri barabyishimira.

Rwigema Israel ushinzwe amashuri yisumbuye n’ay’imyuga muri aka karere, avuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ikorerwa mu bigo by’amashuri 32, ariko ubwitabire bwabo bukaba ari buke cyane.

Abanyeshuri bafatira ifunguro ku ishuri bangana na 6,925 naho abatarya bakagera ku 4,792 mu banyeshuri bagera ku 11,717.

Ngo impamvu imibare ikiri hasi ni uko hari ababyeyi batarabigiraho imyumvire nyayo, ntibumve akamaro ko kugaburira abana ku ishuri ku buryo ngo hari abumva ko umusanzu bakwa w’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda ku gihembwe ari menshi.

Indi mpamvu ituma ubwitabire buba buke ni abana baba baturiye ishuri bahitamo kurira mu rugo saa sita aho gutanga umusanzu ushobora gutuma barya ku ishuri.

Ku rundi ruhande ariko abanyeshuri bagaburirwa ku ishuri usanga babyishimira kuko ngo bibafasha kwiga neza.

Mukashema Jeanne wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Ntarama yagize ati “Tutaratangira kurya ku ishuri, twaratahaga twagera mu rugo tugasanga bitarashya maze bikaba ngombwa ko dufasha ababyeyi kugira ngo bitungane, dusubire ku ishuri. Ibyo byatumaga dukerererwa gusubirayo ndetse hari n’igihe tutajyagayo ahubwo tugasiba”.

Ikigaragara ni uko abanyeshuri badafite umushobozi bwo gutanga umusanzu w’amafaranga yo kurya ku ishuri, igihe abandi bagiye kurya bo bahita bareba ikiba kibarangaje.

Gatsibo

Ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Gatsibo ryemeza ko mu bigo by’amashuri yisumbuye byose byo muri aka karere uko ari 38, byamaze gutangiza gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri ifunguro rya saa sita ku buryo ngo iyi gahunda imaze kwitabirwa ku kigero cya 83%.

Abanyeshuri biga muri Gatsibo Model School usanga barira hanze kubera kutagira aho kurira habugenewe.
Abanyeshuri biga muri Gatsibo Model School usanga barira hanze kubera kutagira aho kurira habugenewe.

Bimwe mu bigo byo mu Karere ka Gatsibo twabashije gusura birimo Gatsibo Community Model School, Gabiro High School ndetse n’Urwunge rw’Amashuri rwa Bihinga, twasanze abanyeshuri bagaburirwa ku kigo ifunguro rya saa sita. Cyakora si bose kuko hari umubare muke w’abanyeshuri bataritabira iyi gahunda.

Umukozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Gatsibo, Rutebuka Frederic, avuga ko kuba hakiri umubare muke w’abanyeshuri badafatira ifunguro ku ishuri, biterwa n’ibibazo bitandukanye birimo n’amikoro.

Agira ati “Kuba tugifite bamwe mu banyeshuri bataratangira kwitabira gahunda yo gufata ifunguro rya saa sita ku ishuri, twasanze hari ababiterwa n’amikoro make ariko hakaba hari n’ababyeyi batarumva ko bakwiye kwishyurira amafaranga y’ifunguro ry’umunyeshuri bitewe ahanini n’uko baturiye ishuri abana babo bigamo, bityo bakaba boroherwa no kujya gufata ifunguro rya sa sita iwabo.”

Bamwe mu banyeshuri mu masaha yo gufata ifunguro usanga bisunze ubusitani ariho barira.
Bamwe mu banyeshuri mu masaha yo gufata ifunguro usanga bisunze ubusitani ariho barira.

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Gatsibo Community Model School, bavuga ko iyi gahunda ari nziza kuko yatumye batagikora urugendo bajya gufata ifunguro rya saa sita iwabo, ngo bikaba binabafasha mu myigire yabo.

Nubwo iyi gahunda imaze gushyirwa mu bikorwa mu Karere ka Gatsibo kuri uru rugero, usanga ibikorwa remezo bikiri bike mu bigo by’amashuri kuko ibyinshi bidafite amazu yagenewe aho abanyeshuri bafatira amafunguro (refectoires), bigatuma bafatira ifunguro mu byumba by’amashuri bigiramo, abandi bakarira mu busitani bw’ishuri.

Kayonza

Nubwo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri igenda igira uruhare mu kuzamura imitsindire y’abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, iyi gahunda ngo iracyabangamiwe n’ubukene bwo mu miryango bamwe mu banyeshuri bakomokamo ndetse n’imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi.

Abafatira ifunguro ku ishuri bavuga ko bituma bakurikira neza amasomo ya nyuma ya saa sita badasinzira.
Abafatira ifunguro ku ishuri bavuga ko bituma bakurikira neza amasomo ya nyuma ya saa sita badasinzira.

Kigali Today yasuye amwe mu mashuri afite iyo gahunda mu Karere ka Kayonza nyuma y’uko igihembwe cya kabiri gitangiye ariko bigaragara ko ubwitabire mu gutanga imisanzu bukiri hasi ugereranyije n’imibare y’abanyeshuri bakwiye kuba bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri.

Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kayonza, abanyeshuri bishyuye imisanzu ari na bo bafata iryo funguro ni 106 gusa (28.6%), mu gihe abagomba gufata iryo funguro bose ari 370.

Byiringiro Gad na mugenzi we Kariboye Esther, twasanganye na bagenzi babo bafata ifunguro rya saa sita rigizwe na Kawunga n’ibishyimbo birimo imboga, bemeza ko iryo funguro ribafasha gukurikira neza amasomo ya nyuma ya saa sita kuko mbere iyo gahunda itaratangira benshi nyuma ya saa sita ngo babaga basinzira.

Mu gihe aba banyeshuri bafata amafunguro ya saa sita, hari bagenzi babo basohoka bajya hanze y’ikigo.

Abo ngo ni abatarabashije kwishyura imisanzu ibahesha uburenganzira bwo gufungurira ku ishuri baba bagiye gushaka icyo bashyira mu gifu hanze y’ishuri.

Cyakora hari abaguma ku ishuri bategereje ko amasomo ya nyuma ya saa sita akomeza, bagasubira mu ishuri.

Mu gihe abandi bafataga amafunguro ya saa sita, uyu yari yicaye munsi y'igiti anahunyiza.
Mu gihe abandi bafataga amafunguro ya saa sita, uyu yari yicaye munsi y’igiti anahunyiza.

Mugisha Samuel wiga mu mwaka wa kabiri yari yicaye munsi y’igiti yitangiriye itama igihe bagenzi be bafunguraga. Yadutangarije ko atarishyura amafaranga yo kurya kubera ikibazo cy’ubukene mu muryango we.

Avuga ko mu gihe abandi barimo gufungura ari bwo inzara imurya cyane, kandi ngo ni yo asubiye mu ishuri, biba ari nko kuzuza umuhango kuko nta kintu asigarana mu mutwe mu byo yize kubera inzara aba afite nyuma ya saa sita.

Nizeyimana Eric na we utemerewe gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri, twamusanze yicaye munsi y’igiti mu gihe abandi bafunguraga afite ikayi yasomagamo ariko akanyuzamo agahunyiza, akavuga ko kutarya saa sita bituma adakurikira amasomo ye y’ikigoroba.

Umuyobozi w’iryo shuri, Bahizi Phocas, avuga ko impamvu zikunze gutuma bamwe mu babyeyi badatangira abana babo imisanzu ari ubukene, cyane cyane ku bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ariko ngo hari n’abandi bumva ko batuye hafi y’ishuri bakanga gutangira abana babo imisanzu kugira ngo bajye bataha barire mu ngo zabo.

Bamwe mu banyeshuri twavuganye na bo bemeza ko hari ababyeyi banga kwishyura iyo misanzu nkana kandi batabuze ubushobozi, nk’uko umwe mu banyeshuri tutashatse gutangaza amazina ye yabivuze.

Yagize ati “Njyewe ubundi nta babyeyi mfite, nderwa na nyogokuru ubyara mama. Mu rugo ntabwo ari ukubura amafaranga ni imyumvire mike. Amafaranga arahari ariko ubona badashaka kuyatanga.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolée, avuga ko bakomeje gukora ubukangurambaga kugira ngo ababyeyi bashishikarire gutangira abana babo iyo misanzu.

Kirehe

Mu bigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 umunyamakuru wa Kigali Today yasuye mu Karere ka Kirehe, yasanze uburyo bwo kugaburira abanyeshuri ku ishuri bwishimiwe kuko ngo bifasha abana mu myigire yabo kandi abanyeshuri bose bakaba bashobora gufatira ifunguro ku ishuri naho ikijyanye n’amafaranga kigakemurwa hagati y’ubwumvikane bw’ababyeyi n’abayobozi b’amashuri.

Mukandarikanguye Gerardine, Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Nyakarambi, avuga ko ikigo kigaburira abana bose.
Mukandarikanguye Gerardine, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakarambi, avuga ko ikigo kigaburira abana bose.

Umutoni Christine wiga Rwunge rw’Amashuri ya Nyakarambi agira ati “ Nta kibazo cy’imirire. Tugaburirwa ku gihe, batugaburira neza kandi twese abataboneye amafaranga ku gihe barabareka bakarya, abayobozi bakivuganira n’ababyeyi igihe bazayatangira”.

Izabayo Berthe wiga mu mwaka wa 5 mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG), avuga ko kuba bagaburirwa bituma biga neza bagatsinda.

Agira ati “Dufashwe neza. Ibihumbi 12 bitangwa kuri buri munyeshuri ku gihembwe ngo tugaburirwe, tubona bidapfa ubusa. Biradufasha ku ishuri tukiga neza tugataha saa kumi n’imwe. Mbere twatahaga saa munani inzara yatwishe.”

Mukandarikanguye Gerardine, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakarambi, avuga ko kugaburira abana ku ishuri ari gahunda nziza kandi ngo usanga abanyeshuri n’ababyeyi babyishimiye.

Agira ati “Ubu imirire y’abana ku ishuri ni igisubizo. Mu bana 482 bose baragaburirwa, abadafite ubushobozi twasanze ari 22 ariko 15 muri bo, hari umushinga ufitanye umubano n’ikigo ubarihira.

Abana barira ku ishuri isanga bishimiye gahunda ya school feeding.
Abana barira ku ishuri isanga bishimiye gahunda ya school feeding.

Hari n’abandi 5 twemereye ko bafatira amafunguro iwabo bitewe n’ikibazo cy’uburwayi, babiri basigaye turabareka bagafungura nta kibazo kandi imyigire yarahindutse ; mbere batahaga saa munani bakigira mu bindi bishobora kubarangaza.”

Mukandarikanguye asaba ababyeyi guha agaciro iyi gahunda, bakajya batangira ku gihe amafaranga 4000 umwana aba agenewe gutanga ku kwezi kugira ngo imitegurire y’amafunguro y’abana ikomeze kugenda neza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko iyo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri igenda neza mu karere hose kuko abana bose bagaburirwa.

Ngoma

Abanyeshuri bafatira ifunguro rya saa sita ku mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 mu Karere ka Ngoma bavuga ko gahunda yo kurira ku mashuri yabafashije cyane mu gutuma batsinda neza amasomo.

Abanyeshuri barimo koza ibikoresho byo kuriraho. Bemeza ko school feeding yabafashije.
Abanyeshuri barimo koza ibikoresho byo kuriraho. Bemeza ko school feeding yabafashije.

Musaniwabo Justine wiga mu mwaka wa gatatu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gahurire, avuga ko we yiyongereyeho amanita 8% akava kuri 52% akagera kuri 60% kubera iyi gahunda.

Abanyeshuri bagaragaza ko ikibazo gikomeye babona ari ikibazo cy’igikoni gitunganyirizwamo amafunguro ngo kuko aho atunganyirizwa hadatunganye neza kuko hubatswe mu buryo bwo kwirwanaho.Aba banyeshuri basaba abo bireba kubikemura kugira ngo ubuzima bw’abanyeshuri burusheho kugenda neza.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyamugari, Mwambutsa Benjamin, avuga ko bitoroshye ko ubushobozi bw’ikigo bwavamo amafaranga yo kubaka ibikoni cyakora ngo ku bufatanye n’ababyeyi byashoboka nk’uko bakomeje gufatanya mu kubona ibyumba by’amashuri.

Ikibazo cy'aho gutekera ndetse n'ibikoresho byo gutekeramo ariko ngo biteye inkeke.
Ikibazo cy’aho gutekera ndetse n’ibikoresho byo gutekeramo ariko ngo biteye inkeke.

Amakuru aturuka mu Karere ka Ngoma avuga ko amafaranga yo kubaka ibikoni azava mu mafaranga ibigo bigenerwa yo gusana ibyangiritse.

Nubwo nta mibare ifatika yerekana abanyeshuri bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri mu Karere ka Ngoma, Hakizimana Alphonse, ushinzwe amashuri abanza muri aka karere, avuga ko umubare w’abana babwirirwa wagabanutse kuko hatanzwe uburenganzira bw’uko abataha hafi bazajya bafatira ifunguro iwabo; bigatandukana na mbere kuko hari itegeko ry’uko bagomba guhama ku ishuri.

Nyagatare

Kugaburira abana ku ishuri mu Karere ka Nyagatare bikorwa mu bigo 43 by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Umwana utarishyurirwa amafaranga ibihumbi 8 by’amafaranga y’u Rwanda, ntiyemererwa gufatira ifunguro ku ishuri uretse gusa abanyeshuri bakomoka mu miryango izwi ko itishoboye.

Nyagatare na ho abana barira mu mashuri bigiramo.
Nyagatare na ho abana barira mu mashuri bigiramo.

Hakizimana Martin, ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare, yemeza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2015, 86% by’abanyeshuri bafatiraga ifunguro ku ishuri.

Cyakora ngo imyumvire y’ababyeyi bamwe iracyari hasi kuko hari abatarumva neza iyi gahunda ngo batange umusanzu wo kuyishyigikira.

Imbogamizi bafite ikomeye ni ukutagira aho abana bafungurira kuko bikorerwa mu mashuri. Indyo iribwa cyane ni akawunga, umuceri n’ibijumba ndetse n’ibishyimbo.

Rwamagana

Ishami ry’uburezi mu Karere ka Rwamagara ritangaza ko kugeza mu kwezi kwa Werurwe 2015, mu banyeshuri 10,732 biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12; ababasha gufatira ifunguro ku ishuri ari 8,646 bangana na 80.5%.

Muri Rwamagana ho abanyeshuri bavuga ko gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri yatumye batsinda neza.
Muri Rwamagana ho abanyeshuri bavuga ko gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri yatumye batsinda neza.

Abanyeshuri batabasha gufata iri funguro ryagakwiye kugenerwa bose ni abatabasha gutanga umusanzu waryo ungana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12, ngo bikaba biterwa ahanini n’amikoro make ku baturage batubahiriza izo nshingano. Ku babasha gufata iri funguro, ngo byagize uruhare rukomeye mu kwiga kwabo.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Rwamagana, Rwema Mussa, avuga ko mu mashuri 41 ari muri gahunda y’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 9 na 12, ngo kugaburira abana ku ishuri byagize impinduka ikomeye mu myigire yabo, bitandukanye na mbere ngo kuko mu masaha ya nyuma ya saa sita, abanyeshuri bigaga basinzira kandi bashonje bityo ntibabashe gukurikira amasomo.

Abanyeshuri twasanze mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rwamagana-Protestant, nyuma yo kuva gufata iri funguro, bavuganye akanyamuneza bavuga ko gufatira ifunguro ku ishuri bituma biga neza kandi bakabasha gutsinda neza.

Rutaneshwa Abdoul Kalim wiga muri iri shuri, avuga ko kuva abanyeshuri batangiye kurira ku ishuri, byatumye amasaha yo kwiga yiyongera kandi ngo mu gihe cy’ikigoroba, abana bakiga neza kuko baba bamaze kurya banaruhutse.

Umuyobozi wa GS Rwamagana-Protestant, Ruganintwari Pio, avuga ko abanyeshuri bafite ibyangombwa by'uko batishoboye basonerwa ku mafaranga y'ifunguro rya saa sita.
Umuyobozi wa GS Rwamagana-Protestant, Ruganintwari Pio, avuga ko abanyeshuri bafite ibyangombwa by’uko batishoboye basonerwa ku mafaranga y’ifunguro rya saa sita.

Muhawenimana Yvonne, wiga mu mwaka wa 2, avuga ko mbere y’uko iyi gahunda itangira, ngo we na bagenzi be baburaga uko basubira mu masomo kuko batahaga bananiwe cyane ku buryo ngo iyi gahunda itangiye, byamuhaye imbaraga ava ku manota 50% yagiraga agera kuri 70% mu mitsindire ye.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwamagana-Protestant, Ruganintwari Pio, avuga ko 86% by’abanyeshuri 546, babasha gufatira ifunguro ku ishuri.

Kugeza ubu, ngo abatishoboye bazana ibyangombwa biturutse ku murenge, bagasonerwa umusanzu w’iryo funguro.

Yifuza ko ababyeyi bakangukira gutanga uyu musanzu ngo kuko bagejeje ku bwitabire bwa 90%, byafasha n’abanyeshuri batishoboye gufatira ifunguro ku ishuri nta kiguzi.

Hari imbogamizi zikigaragara muri iyi gahunda ya “School Feeding”

Imbogamizi ya mbere kandi ikomeye haba ku banyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’amashuri bigaho ni ikibazo cy’amikoro make kuri bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Ubushobozi buke cyangwa “bwa ntabwo” butuma abo bana baturuka mu miryango ikennye, badashobora kurya ku buryo mu masaha y’ikigoroba, baba “bahunyiza” mu ishuri kubera inzara aho kugira ngo bakurikire amasomo nk’abariye.

Abantu batandukanye bemeza ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yagira uruhare mu kuzamura imyigire y’abana n’ireme ry’uburezi bahabwa ariko haracyari imbogamizi z’uko hari abana batabasha gufungura kandi bagasabwa gukomeza amasomo ya nyuma ya saa sita bigana na bagenzi babo bafashe iryo funguro.

Kuri ubwo bushobozi buke, hiyongeraho ikibazo cy’imyumvire yo hasi ku babyeyi bamwe bataraha agaciro gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ari na cyo kibaca intege zo gutanga umusanzu w’iryo funguro.

Indi mbogamizi igaragazwa n’abayobozi b’amashuri ni ijyanye n’ibikoni nyabyo byo guteguriramo aya mafunguro ndetse n’inzu z’ururiro kuko kugeza ubu, abana barira mu mashuri bigiramo ku buryo na byo bishobora guteza umwanda, kabone nubwo bavuga ko bahasukura.

Ku kijyanye n’igikoni, usanga ku mashuri ya 9YBE na 12YBE, nta gahunda zo kuhatekera zari zarateganyijwe, habe no kuhagaburirira abana, kuko byari bizwi ko abana bayigaho bagataha iwabo mu miryango.

Cyakora nyuma y’aho bigaragariye ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri yabafasha kwiga neza no gutsinda, amashuri menshi yakoze uko ashoboye yubaka “ibyitwa ibikoni” mu buryo bwo kwirwanaho (arrangement) ariko mu by’ukuri bidafatika, cyane ko abayobozi b’ayo mashuri bavuga ko nta ngengo y’imari yigeze iteganyirizwa ibyo bikoni n’inzu zo kuriramo.

Ku bwabo, bifuza ko Leta yabatera inkunga yo kububakira ibikoni ndetse n’izo nzu zo kuriramo, na bo bagakomeza ubukangurambaga kugira ngo imyumvire y’ababyeyi itere imbere, bajye batanga ku gihe umusanzu wo gufasha abana kurira ku ishuri.

Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Iburasirazuba
Rwamagana: Ntivuguruzwa Emmanuel
Kayonza: Ngendahimana Cyprien
Gatsibo: Nyandwi Benjamin
Kirehe: Mutuyimana Servilien
Ngoma: Gakwaya Jean Claude
Nyagatare:Sebasaza Gasana Emmanuel
Bugesera: Kayiranga Egide

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka