Ruhango: Abaturage barahangayitse nyuma y’uko mugenzi wabo atemewe urutoki

Bamwe mu baturage bo mu Mudududu wa Rugarama, Akagari ka Tambwe, Umurenge wa Ruhango wo mu Karere ka Ruhango, baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’umutekano muke umaze iminsi ugaragara mu baturanyi babo kandi ababiri inyuma ntibamenyekane.

Ibi aba baturage babitangaje nyuma y’aho mu ijoro rya tariki ya 18 Gicurasi 2015, abantu bataramenyekana biraye mu rutoki rwa Karumugabo Thomas bagatemagura insina ze 25.

Hagiye gushira amezi abiri afite umutekano muke.
Hagiye gushira amezi abiri afite umutekano muke.

Hatungimana Fabien, umuvandimwe wa Karumugabo banaturanye, avuga ko bahangayitse cyane kuko umuntu wakoze ibi bintu nawe baramutse bahuye yamuhitana, agasaba ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo abaturage batuye aka gace be gukomeza guhangayika, dore ko ngo ibyabaye kuri mugenzi wabo nabo byababaho.

Abaturage batuye uyu mudugudu bavuga ko atari ubwa mbere uyu muturanyi wabo ahuye n’ibibazo nk’ibi, kuko mu kwezi kwa 04/2015, nabwo abantu batamenyekanye bagiye mu ishyamba rye yari amaze gutera bakaritemagura.

Bakomeza bavuga ko ibi byaje bikurikira urupfu rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 14 wa murumuna we bavuga ko yishwe akajugunywa mu mugezi, ndetse hakiyongeraho ifatwa ku ngufu rya mushiki w’uyu mwana wishwe.

Izi nsina zari zigeze igihe cyo kwana.
Izi nsina zari zigeze igihe cyo kwana.

Karumugabo, watemewe urutoki, avuga ko guhera mu kwezi kwa Kane 2015 yagiye ahura n’ibibazo bikomeye ariko ngo nta muntu n’umwe ashinja, gusa ngo byose abishyira imbere y’Imana.

Ati “Nta byinshi nkubwira, kuko nzi ko amadosiye yubitswe mu isi hano, mu ijuru Imana izayubura iturenganure”.

Abaturanyi ba Karumugabo bavuga ko nta muntu n’umwe yari yahemukira, bakibaza impamvu ibi birimo kumubaho.

Karumugabo avuga ko ntawe akeka kuba ariwe wamutemeye urutoki.
Karumugabo avuga ko ntawe akeka kuba ariwe wamutemeye urutoki.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nsanzimana Jean Paul, avuga ko kugeza ubu hagikorwa iperereza ku baba baratemye urutoki rw’uyu mugabo.

Ati “Turi mu iperereza, ndetse turanateganya kujyayo tugakoresha inama abaturage, gusa icyo twababwira, bikuka umutima”.

Urutoki rwatemwe n’abantu bataramenyekana iyo urugeze iruhande ubona ko ari urutoki rwari rushishe rugizwe n’insina za kijyambere, rukaba rwari hafi kwana.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko Ubugome Bwabanyarwanda Buzageza Ryari?

Epafrodite yanditse ku itariki ya: 21-05-2015  →  Musubize

Ariko Ubugome Bwabanyarwanda Buzageza Ryari?

Epafrodite yanditse ku itariki ya: 21-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka