Rwamagana: Ubusinzi bwa “Kanyanga” buri ku isonga mu bihungabanya umutekano
Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rwamagana yateranye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015, yagaragaje ko ubusinzi, by’umwihariko ubushingiye ku ikoreshwa rya “Kanyanga” buza ku isonga mu guhungabanya umutekano muri ako karere, bafata ingamba z’uko bagiye kuyihagurukira kugeza irandutse.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, avuga ko ikibazo cya Kanyanga cyiganje mu mirenge 4 ya Nzige, Karenge, Muyumbu na Rubona ku buryo ngo buri gihe hafatirwa inganda zikora iyo nzoga ifatwa nk’ikiyobobyabwenge mu Rwanda.
Uwizeyimana avuga ko ikibazo cya Kanyanga gitera ubusinzi budasanzwe na bwo bukaba intandaro y’urugomo, gukubita no gukomeretsa; ku buryo hafashwe umwanzuro w’uko inzego zigize inama y’umutekano zigomba guhagurukira iki kibazo vuba na bwangu.
Uretse ikibazo cya “Kanyanga”, Uwizeyimana yagaragaje ko nta handi hacitse igikuba mu bijyanye n’umutekano rusange w’Akarere ka Rwamagana.
Iyi nama y’umutekano yaguye yarimo abayobozi kuva ku rwego rw’akagari kugeza mu muyobozi w’akarere ndetse n’inzego zishinzwe umutekano, yibanze kuri gahunda y’imihigo y’umwaka wa 2014-2015 urimo gusozwa, abayobozi b’utugari bashishikarizwa kugaragaza uruhare rwabo kandi ikebura bamwe muri bo batubahiriza inshingano zabo uko bikwiriye.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|