Gasana Darlène yiyamamarije kuba Miss CBE kugira ngo arusheho kugera ku ntego ze

Gasana Edna Darlene, umwe mu bakobwa 15 batowemo Nyampinga w’u Rwanda, nyuma yo guhabwa ikamba rya Nyampinga wabanye neza n’abandi (Miss Congeniality), aherutse no gutorerwa kuba Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubucuruzi n’ubukungu yahoze ari SFB (UR/CBE).

Miss Congeniality 2015 akaba na MISS UR/CBE 2015 avuga ko agamije kugaragaza ko igisobanuro cya Nyampinga atari ubwiza gusa, ahubwo buri mukobwa wese akwiriye kuba Nyampinga aho atuye.

Miss CBE 2015 Gasana Edna Darlene yambikwa ikamba.
Miss CBE 2015 Gasana Edna Darlene yambikwa ikamba.

Yagize ati “Njya kwiyamamaza, ikintu nashakaga gukora ni ukuvuga nko gushyiraho amahuriro cyane cyane ku bakobwa muri SFB, tukajya dukora ama debates (ibiganirompaka) kuko ntabwo bihari. Numvaga iyo club yajya ikora debate hari inshingano ifite, tukajya tugira ibiganirompaka k’uko buri mukobwa wese ashobora kuba nyampinga bitewe n’ahantu atuye, ushobora gufasha umuntu akabona ko uri nyampinga kuri we”.

Akomeza agira ati “Ntabwo nyampinga ari ubwiza gusa ahubwo ni mu bikorwa. Ni nk’icyo kintu nashakaga gukora. Cyane cyane ko n’abahungu bajya baduhereza ibitekerezo kuko abakobwa iyo urebye usanga batangiye guta isura nziza”.

Miss Gasana hamwe na bagenzi be ubwo bahataniraga kuba Miss Rwanda 2015.
Miss Gasana hamwe na bagenzi be ubwo bahataniraga kuba Miss Rwanda 2015.

Kuba yarageze ku ishuri akabona ikamba rya Miss Congeniality 2015 yahawe ridahabwa agaciro ngo ni kimwe mu byatumye ashaka kwiyamamariza kuba Miss CBE.

Yagize ati “Ngeze ku ishuri narebye ukuntu abantu batangiye kumfata mbona ntabwo bari kubiha agaciro cyane ku ikamba nahawe. Numva nti ‘ese kuki iryo kamba nahawe na experience nakuye muri Miss Rwanda ntabikoresha noneho nkaba nyampinga wa hano, bakabona ko noneho ndi muri bo cya gihe nari nagiye en general (muri rusange) mu gihugu cyose?’ Burya iyo uri ahantu abantu bakwiyumvamo birafasha kurusha”.

Miss CBE Gasana asaba abandi bakobwa kwitinyuka, kwigirira icyizere bakerekana ko bashoboye bityo n’abandi bakabagirira icyizere.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni byiza. komereza aho!

Tite yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

gutora miss ni ngombwa sana

tite iradukunda yanditse ku itariki ya: 3-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka