Kamonyi: Baribaza uko bazishyura ibirayi bahinze bikabahombera kubera kurwara

Ibirayi byahinzwe mu gihembwe cy’ihinga cya 2015 B, mu Kagari ka Kagina ho mu Murenge wa Runda, byajemo uburwayi bubyumisha bitarera none abahinzi baribaza aho bazakura ibyo kwishyura imbuto.

Imbuto bari bateye bayihawe n’umushinga Good Neighbors Rwanda wabasabye kuzayisubiza bamaze gusarura, none baribaza aho bazakura ubwishyu kuko na bo bagize igihombo.

Umushinga wari watanze imbuto y’ibirayi bipima toni umunani, babiha abahinzi bishyize hamwe mu rwego rwo kubafasha gukora umushinga ubyara inyungu.

Ngo buri muntu wahawe imbuto agombaga kuzasubiza ibingana n’ibyo yafashe muri Koperative ahuriyemo n’abandi nyuma yo gusarura.

Imbuto y'ibirayi bahawe ngo yararwaye.
Imbuto y’ibirayi bahawe ngo yararwaye.

Nyamara, abahawe imbuto basanga ntaho bazakura umusaruro wo kwishyuraho kuko ibirayi bateye byarwaye ngo bakaba nta musaruro babitezeho.

Nyiratabaro Josepfa wo mu Mudugudu wa Kigusa ngo yahawe ibiro 20 by’imbuto ariko byose ngo byamaze kumera bihita byuma.

Ngo hari ibyanze kumera, ariko n’ibyameze byahise byuma ku buryo bamwe bakeka ko ari ikibazo cy’imbuto mbi bahawe kuko ngo ibyo bari basanzwe bahinga bitajyaga bihura n’uburwayi.

Maburakindi Hamisi wo mu Mudugudu wa Kagina, na we wahawe ibiro 40 by’imbuto yo gutera, ngo yatangiye kubirandura kuko byatangiye kuma.

Uyu we yagerageje no gushyiramo imiti ariko biranga biruma. Afite impungenge z’aho azakura ubwishyu bw’ibyo biro yahawe kandi we ntacyo azaba yasaruye.

Ibirayi byumye bitarera.
Ibirayi byumye bitarera.

Umushinga wabahaye imbuto ngo wamenye iby’uburwayi bwayijemo, maze wiyambaza abahanga mu buhinzi, basanga indwara yabyo ari iyitwa “kirabiranya”.

Nyirankunzimana Leoncie, umukozi wa Good Neighbors Rwanda, avuga ko imbuto bahaye abaturage ari iyo baguze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi,RAB, ikaba nta burwayi yari ifite.

Ku kibazo cyo gusubizwa ibyo batanze nyuma yo gusarura, uyu mukozi atangaza ko barangije komenyesha abaterankunga ko umushinga wahombye, bakaba batasaba abaturage ibyo badafite. Ahubwo ngo bazabafasha gukora undi mushinga wo gushumbusha igihombo bagize.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona byo bagomba kubashumbusha ariko n’abashinzwe ubuhinzi muri uyu mushinga bajye babanza barebe niba imbuto ikwiriye aho hantu. Kamonyi ya Gihara yera ibirayi hoshye ari amajyaruguru.

magweja yanditse ku itariki ya: 5-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka