Sena y’u Rwanda yahagurukiye kugenzura ibibazo biri mu miturire mu Rwanda

Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena, kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 29 Gicurasi 2015, bari gukora ingendo mu turere bareba uburyo imiturire ishyirwa mu bikorwa mu kubahiriza gahunda y’imbaturabukungu icyiciro cya II (EDPRS2) igomba kuba yagezweho mu mwaka wa 2018.

Abasenateri batangiriye ingendo mu Turere twa Bugesera, Kirehe, Gatsibo, Nyagatare, Gisagara, Huye, Muhanga, Rubavu, Nyabihu, Rusizi, Musanze, Gicumbi, Burera, Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Sena ivuga ko imiturire y’u Rwanda yaranzwe n’ingo zitatanye bikaba imbogamizi yo gukoresha neza ubutaka haba mu miturire, kwegereza abaturage ibikorwaremezo, kubahiriza ubutaka bwo guhingaho no kugena ahagomba guterwa amashyamba mu kubungabunga ibidukikije.

Senateri Gallican Niyongana ari kumwe na Nyagahura Marguerite, tariki ya 18 Gicurasi 2015 basuye Akarere ka Rubavu kugira ngo barebe uburyo imiturire ishyirwa mu bikorwa nk’akarere katoranyijwe kuba Umujyi wa kabiri nyuma ya Kigali.

Bimwe mu bikorwaremezo byegerezwa imihanda ishobora kuvugururwa bikaba byakurwaho.
Bimwe mu bikorwaremezo byegerezwa imihanda ishobora kuvugururwa bikaba byakurwaho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko gahunda yo gutura mu midugudu imaze kugerwaho ku kigero cya 79%, nyamara ngo kubagezaho ibikorwaremezo ntibiratera imbere kuko abaturage bafite amashanyarazi ari 27% naho abafite amazi meza bakaba 75%, mu gihe imihanda imaze gukorwa mu karere ari 9.8%.

Akarere ka Rubavu kaza ku mwanya wa kabiri, nyuma y’Umujyi wa Kigali, mu kugira abaturage benshi kuko gatuwe n’abaturage 1041 kuri kirometero kamwe imwe, naho ubwiyongere bw’abaturage bukaba 3.3% nk’uko bigaragazwa n’ibarura rusange ryabaye mu Rwanda mu w’2012.

Kuba abaturage batuye mu midugudu byagombye korohereza akarere kubona ibikorwaremezo ariko ntibigerwaho. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko biterwa n’amikoro make no gutinzwa kw’ibikorwa n’ibigo bigomba kuyikora nk’igishinzwe ingufu (REG).

Imbogamizi mu miturire y’abatuye Akarere ka Rubavu

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’agateganyo, Kadukuze Jeanne avuga ko mu kurondereza ubutaka bijyana no gushishikariza abaturage kubaka amazu agerekeranye. Nyamara iyi nama ikaba itubahirizwa n’akarere kuko amashuri n’amavuriro n’izindi nyubako za Leta zubakwa zitagerekeranye.

Leta ibwiriza abikorera kubaka inyubako zigerekeranye ariko yo ntibishyira mu bikorwa.
Leta ibwiriza abikorera kubaka inyubako zigerekeranye ariko yo ntibishyira mu bikorwa.

Mabete Dieudonné ukuriye abikorera mu Karere ka Rubavu, avuga ko abikorera bafite gahunda yo guteza imbere inyubako z’amasoko zijyanye n’igihe, ariko ngo imbogamizi ni ukubona inguzanyo.

Mabete avuga ko banki zigorana mu gutanga inguzanyo, n’uyihawe akishyura ku nyungu iri hejuru ku buryo benshi batinya gufata inguzanyo zo kubaka inzu ndende, kuko niyo zuzuye hataboneka abazikoresha.

Ati “Inyubako ndende kuzubaka biragoye kubera inguzanyo, n’ushoboye kuzubaka ntabona abazikoreramo kuko babyiganira gukorera mu miryango iri hasi, iyo hejuru ikabura abayikoreramo bigaca intege abandi kuzubaka”.

Ikindi kigaragazwa mu Karere ka Rubavu ni ukuba abaturage batarasobanukirwa ibishushanyo mbonera by’umujyi wa Gisenyi biri mu bihombya abikorera, no gutinya kubaka kuko bavuga ko bashobora kuba ejo bagasenyerwa bitewe na gahunda zihindagurika.

Inyubako zegerezwa imihanda zitubahirije metero 22 zishobora kuzasenywa.
Inyubako zegerezwa imihanda zitubahirije metero 22 zishobora kuzasenywa.

Ingero zitangwa ni ababaruriwe kwimuka muri metero 22 ku nkengero y’umuhanda munini Musanze-Rubavu bivugwa ko uzagurwa. Abaturage banenga ko abashyiraho ibikorwaremezo nk’imiyoboro y’amashanyarazi, amazi n’umuyoboro wa Interineti wa fible optique zishyirwa ku mihanda ku buryo habaye kongerwa k’umuhanda byazakurwaho bikaba bihombeje Leta.

Umujyi w’Akarere ka Rubavu uzagirwa n’imirenge itandatu irimo uwa Gisenyi, Rubavu, Nyamyumba, Rugerero, Nyundo, Kanama na Nyakiriba, iyindi ibe ariyo ikorerwamo ubuhinzi n’ubworozi.

Senateri Gallican avuga ko icyo bari kureba mu turere ari uko imiturire ihagaze, kumenya aho politiki, amategeko n’amabwiriza bigenga imiturire bigeze bishyirwa mu bikorwa, no kumenya imiterere y’ibibazo bigaragara mu miturire n’ingamba zishyirwaho ngo bikemuke.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka