Ruhango: Umugore yashinze akabari anibera mucoma yanga abamuhombya

Umulisa Claire, umugore w’imyaka 34 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Rukina, Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, agiye kumara imyaka 7 akora akazi ko kotsa inyama z’ihene (Gucoma), nyuma yo kubona ko ababimukoreraga babikoraga nabi bikamutera ibihombo.

Umulisa avuga ko aka kazi nta pfunwe kamuteye ahubwo ko agakorana ishema kuko kamaze kumugeza kuri byinshi, akaba atunze abana 4.

Ati “Nakomeje kujya mbegera gahoro gahoro nkabyitegereza, ubundi baba batinze kuza nkabikora bigenda biza, kugeza ubwo naje kubahagarika ntangira kubyikorera”.

Umulisa ngo yahisemo kwibera mucoma kuko abandi babikoraga nabi bigatuma ahomba.
Umulisa ngo yahisemo kwibera mucoma kuko abandi babikoraga nabi bigatuma ahomba.

Kuri ubu afite byinshi amaze kugeraho birimo no kubaka amacumbi muri “Bar Amahumbezi” akoreramo n’icyumba cyakira abantu 400. Avuga ko nibura ku munsi yinjiza inyungu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20, ndetse afite intego ko mu myaka ibiri iri imbere azimuka akajya mu Mujyi wa Muhanga cyangwa Kigali akagura ibikorwa bye byagenda neza akaba yashinga hoteri.

Aka kabari kaganwa n’abantu benshi bemeza ko inyama abokereza zitandukanye n’iz’abandi. Unyuzimfura Oscar avuga ko akunda kukariramo inyama zokeje, gusa kuri we ibi ngo akabibona nk’iterambere ririmo gukataza mu Rwanda.

Aka kazi Umulisa agiye kumaramo imyaka 7, avuga uretse kuba kamutungiye umuryango hari n’abandi gafitiye akamaro, kuko afite abakozi akoresha kandi akabahemba neza bakanamwigiraho byinshi.

Afite intego yo kuzagurira ahandi ibikorwa bye mu myaka ibiri iri imbere.
Afite intego yo kuzagurira ahandi ibikorwa bye mu myaka ibiri iri imbere.

Ukwibishatse Sandra, umukozi we, avuga ko amaze kumwigiraho byinshi bizamufasha mu buzima bwe, kuko ubu nawe yamaze kumenya kotsa inyama, akaba ateganya gushaka amafaranga nawe agashinga akabari n’icyokezo, kuko abona inyungu bigira.

Umulisa avuga ko hari abagore benshi amaze kubyigisha ariko bagahura n’ikibazo cyo kutagira igishora bakabivamo gutyo.

Kugeza ubu ntaramenya kwiyicira ihene kubera gutinya ariko iyo bayishe we arayibagira agakata inyama akotsa. Ashobora kandi kureba ihene akamenya umubare w’inyama zivamo, mushikake imwe akaba ayigurisha amafaranga 300.

Umulisa asaba abagore bagenzi be gutinyuka umurimo uwo ari wo wose kuko wabateza imbere, baramutse bawukoranye ubushake.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turagushyigikiye

havuga athanase yanditse ku itariki ya: 17-05-2015  →  Musubize

nukuripe ndamwemera kuko yahisemo nezaaaaa..kuko nako nakazi.kandi aritunze we numuryagowe.ariko .muza dusabire umuriro ajye aduha nagakonje nigobwa kuri kariya kamushikacyi kuko kara turyohana tukabura agakonje.yahubundi .mubyeyi kuraje turikumwe.

dann yanditse ku itariki ya: 15-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka