Rubavu: Urubyiruko ruranenga abaharanira uburenganzira bwabo bakora imyigaragambyo

Urubyiruko rwiga mu bigo by’amashuri yisumbuye 15 byo mu Karere ka Rubavu rwanenze abaharanira uburenganzira bwabo bakoresheje ibikorwa byo kwigaragambya n’urugomo, kuko basanga umuti ukwiye ari ibiganiro.

Mu marushanwa y’ibiganirompaka mu guharanira uburenganzira hatabaye kwangiza yateguwe n’umuryango wa Vision Jeunesse Nouvelle ukorera mu Karere ka Rubavu, tariki ya 5 Gicurasi 2015, urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye rwagaragaje ko hakwiye kubakwa inzira y’amahoro n’ibiganiro kurusha gukoresha ibikorwa by’urugomo no kwangiza ibyagenzweho.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye ibiganirompaka mu Karere ka Rubavu.
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye ibiganirompaka mu Karere ka Rubavu.

Abanyeshuri biga mu Karere ka Rubavu bitabiriye amarushanwa bavuga ko ibitekerezo bya Mandela, Martin Luther King n’abandi batanze inzira nziza zo gukemura amakimbirane hatabaye kumena amaraso zigomba kubahirizwa, kuko imyigaragambyo isenya ibyagenzweho bigatuma ibihugu bisubira inyuma.

Ngoga Rosette na Ingabire nibo barushije abandi mu ndimi z’Igifaransa n’Icyongereza muri aya marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri 30 bavuye mu bigo 15, bakazaserukira Akarere ka Rubavu mu marushanwa azabahuza n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye mu gihugu cy’u Burundi hamwe na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, azabera mu Karere ka Huye.

Ngoga avuga ko bidakwiye ko abantu bakoresha uburyo bwo kwangiza mu kugaragza ibitekerezo n'ibyifuzo.
Ngoga avuga ko bidakwiye ko abantu bakoresha uburyo bwo kwangiza mu kugaragza ibitekerezo n’ibyifuzo.

Ngoga wiga Imibare, ubukungu na Mudasobwa ku ishuri rya GAZ avuga ko, ashingiye ku bumenyi yakuye mu bitabo n’ubwo yigishijwe, bidakwiye ko abantu bakoresha uburyo bwo kwangiza mu kugaragza ibitekerezo n’ibyifuzo, ahubwo hagombye kuba ibiganiro no gutegana amatwi mu gushaka ibisubizo birambye by’ikibazo.

Frère Gabriel Lauzon, umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle avuga ko akarere k’ibiyaga bigari gakeneye amahoro n’umutekano kandi bigomba gutangirira mu mitima y’abagatuye, asaba urubyiruko kuyaharanira bakoresheje uburyo bwo kungurana ibitekerezo mu bworoherane hatabayeho guhutazanya.

Frère Gabriel Lauzon avuga ko amahoro n'umutekano bigomba gutangirira mu mitima y'abatuye akarere k'ibiyaga bigari.
Frère Gabriel Lauzon avuga ko amahoro n’umutekano bigomba gutangirira mu mitima y’abatuye akarere k’ibiyaga bigari.

Musisi Aphrodis, umurezi ku ishuri rya TTC Gacuba avuga ko ibiganiro mpaka mu bigo by’amashuri byongera imyitwarire myiza ku banyeshuri ndetse bakarushaho gutekereza ku cyo igihugu kibakeneyeho.

Ingabire ufite igihembo watsinze ibiganirompaka mu rurimi rw'icyongereza ari kumwe n'abamuherekeje.
Ingabire ufite igihembo watsinze ibiganirompaka mu rurimi rw’icyongereza ari kumwe n’abamuherekeje.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

njyewe numva uburenganzira bwa bana wa mugani bugomba guharanirwa mu buryo bwa amahoro ariko ikiza nuko ubuna uburenganzira bw’ ingenzi bw’ umwana w’ umunyarwanda ubona buhari kandi leta yacu ubona igerageza rwose

pauline yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

duharanire amahoro ntayabandi twangiza

flavien yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka