Volleyball ni umukino mwiza nashishikariza abantu bose kuwitabira-Rusheshangoga Michel
Umukinnyi w’umupira w’Amaguru mu ikipe ya APR Fc ndetse n’ikipe y’igihugu ukina muri ba myugariro Rusheshangoga Michel arakangurira abanyarwanda bose gushyigikira umukino wa Volleyball nyuma yo kwirebera aho ikipe y’igihugu yegukana igikombe cya Zone 5
Kuri uyu wa mberew taliki ya 04 Gicurasi 2015 wari umunsi w’ibyishimo ku banyarwanda ubwo ikipe y’igihgu mu mukino w’intoki wa Volleyball yatwaraga igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe ageze akarere ka Gatanu k’imikino muri Afrika (Zone 5).
U Rwanda rwatwaye iki gikombe rutsinze ikipe y’igihugu ya Kenya ku mukino wa nyuma amaseti atatu kuri abiri (3-2).
Uyu mukino ukaba wari witabiriwe n’abantu batandukanye ndetse n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi by’umwihariko abatarengeje imyaka 23 bari mu myitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura uzayihuza na Somalia muri Djibouti kuri iki cyumweru.
Rusheshangoga Michel usanzwe ukinira ikipe ya APR Fc ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, umwe mu bari baje gushyigikira bagenzi be bo mu ikipe y’igihugu ,aganira na Kigali Today akaba yaravuze ko n’ubwo adakunze kureba imikino ya Volleyball ariko ashimishijwe cyane n’intsinzi y’u Rwanda ndetse akaba anakangurira abanyarwanda gushyigikira cyane uyu mukino.
Rusheshangoga yagize ati "Mu by’ukuri biranshimishije cyane kandi ndanashimira cyane aba basore kuko bahesheje ishema u Rwanda kuko ntibyari byoroshye kandi ndanabashimira cyane ukuntu bagaragaje kwitanga no gushyira hamwe"
Yakomeje agira ati " Ni ubwa mbere cg ubwa kabiri nje kureba amarushanwa ariko Volleyball ni umukino mwiza ushimishije, ni umukino nakangurira abantu bose kuwitabira ndetse no kuwushyigikira"
Muri aya marushanwa ya Zone 5 u Rwanda rukaba rwarahise rubona itiki yo kwerekeza mu mikino ya All African Games aho ndetse banashimiye by’umwihariko abanyarwanda b’ingeri zose bababaye inyuma kuva irushanwa ritangiye kugeza rirangiye.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo mwa bana mwe.Hamwe iyo byanze ushakishiriza ahandi. Namwe muribonera rwose ko mu mupira w’amaguru byanze. Ubwo rero ni ugushakishiriza muri Volley ball kandi ho murabona ko biri kwemera. Ariko munibaze impamvu muri volley ball byemera muri foot baal bikanga! Doerere. Ni uko ho nta manyanga arimo.Umukinnyi ujya mu ikipe y’igihugu ni ubikwiriye, amakipe arakina hagatsinda uwabikoreye,nta munyangire iri muri federation yabo. Kuburyo match za volley zisigaye zinjiza amafranga menshi kurusha iza foot ball. Ndababwira ukuri ko ubu najye natangiye gufana volley ball.Foot ball nzajya nyireba ku mipira y’i Burayi. Naho kuri Foot yo mu Rwanda ho nzagaruka ikibazo kirimo cyakemutse. Erega urebye neza Ferwafa isigaye ku izina gusa.
Ni byiza uyu ushaka kuzamurwa naduhe umwirondore we twiteguye kumufasha niba koko afite impano yo gukina volleyball
ndasaba inama cg ubufasha mfite impano yumukino wa volley ball ar ko nabuze uwanzamura sinzi uwamfasha