Muhanga: Ibitaro bya Kabgayi birasaba kongererwa umubare w’ababyaza

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi biri mu Karere ka Muhanga arasaba Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) kugira icyo ikora kugira ngo umubare w’ababyaza wiyongere, bityo ibitaro bibashe kurushaho gutanga serivisi nziza ku babyeyi babyarira kwa muganga.

Ni mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ababyaza ku isi wabereye mu kigo cy’ababyaza cy’i Kabgayi, ku wa 5 Gicurasi 2015.

Muhoza avuga ko bagifite ikibazo cy'ababyaza badahagije ugereranyije n'umubare w'ababyeyi bagana ibitaro.
Muhoza avuga ko bagifite ikibazo cy’ababyaza badahagije ugereranyije n’umubare w’ababyeyi bagana ibitaro.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi, Muhoza Patrick avuga ko n’ubwo ababyaza bakora ibishoboka ngo batange serivisi nziza ku b’abagana hakiri umubare mutoya w’ababyaza, ku buryo bikigorana kubitaho uko byakabaye.

Ikibazo cy’ababyaza bakiri bakeya kandi kikagarukwaho n’umuyobozi w’umuryango w’ababyaza mu Rwanda, Murekezi Joséphine, ugaragaza ko usibye ababyaza bakiri bake n’ibikoresho bifashisha bikiri bikeya ugereranyije n’umubare munini w’ababyeyi bagana ibitaro.

Murekezi avuga ko hakenewe ababyaza benshi ngo umubare w'abana bapfa bavuka ugabanuke.
Murekezi avuga ko hakenewe ababyaza benshi ngo umubare w’abana bapfa bavuka ugabanuke.

Murekezi asaba MINISANTE ko yakora ibishoboka hagatangwa amahugurwa menshi ku babyaza kugira ngo umubare wabo ubashe gufasha abagore babyara.

Agira ati "Kugira ngo habeho kugabanya umubare w’abana n’ababyeyi bapfa bavuka bisaba ko habaho ababitaho bahagije kandi basobanukiwe neza".

Abayobozi muri MINISANTE na UNFPA nk'umufatabyabikorwa mu guhugura ababyaza nabo bifatanyije n'ababyaza b'umwuga n'abakiri ku ntebe y'ishuri.
Abayobozi muri MINISANTE na UNFPA nk’umufatabyabikorwa mu guhugura ababyaza nabo bifatanyije n’ababyaza b’umwuga n’abakiri ku ntebe y’ishuri.

Umurimo w’ububyaza ngo unasaba kandi ubwitange no kwita ku burenganzira bwa muntu, kuko ngo kuva mu mateka y’isi abagore b’ababyaza bitaga cyane ku babyeyi ndetse bakemera no kwitanga imbere y’amategeko aho guhemuka.

Mu kwezi gushize ku bitaro bya Kabgayi hapfiriye umwana nyuma y’iminsi ibiri avutse bikavugwa ko muganga wabyaje umubyeyi yari afite akazi kenshi bigatuma atita kuri uwo mwana, ku buryo umwana yavutse ari muzima ariko muganga agasobanura ko umwana yapfuye. Igihe cyo kumushyingura ku munsi wa kabiri basanze ari muzima bamugarura kwa muganga yitaba Imana nyuma yo kwitabwaho imburagihe.

Euphrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira leta y’urwanda , kuribyi ikomeza gukora mubijyanye no gutezimbere ubuzima, ariko niyite no kubatanga ubwo buzima kuko harigihe, bizagiri ngaruka, nkababyaza nibyiza barakenewe, ariko, uretse murwanda, ahandi prime zabo ziragenwa, nakazi kabo gafatwa kugaciro kariho nimbaraga zitangwa, ariko yurebye, usanga ntagutekereza kuvuzima bwabo, kandi nyamara babatezeho byinshi, hakwiye kugirigikorwa bitabayibyo sinzi.

Rugege yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

hanze aha hari ababyaza benshi mu bigo bibibigisha bityo babigeremo maze bafatemo bityo ikibazo cy’ababyaza kirangire ubuzima bw’abanyarwanda bukomeze kuba bwiza

tigana yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka