Kwihangira imirimo ni inkingi y’iterambere ry’urubyiruko -Minisitiri Dosso

Minisitiri Moussa Dosso ushinzwe umurimo, imibereho myiza y’abaturage, n’ubumenyingiro mu gihugu cya Côte d’Ivoire, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, yatangaje ko kwihangira imirimo ariyo nkingi y’iterambere rifatika ry’urubyiruko.

Ibi yabitangaje ku wa mbere tariki ya 4 Gicurasi 2015, ubwo yasuraga ikigo cyigisha ubumenyingiro cya Nyarutarama, akanasura ikigo gihugura abize ubwo bumenyingiro butandukanye cyitwa RZ Manna.

Itsinda riturutse muri Côte d'Ivoire ryasuye bimwe mu bigo bitanga ubumenyi mu bumenyingiro.
Itsinda riturutse muri Côte d’Ivoire ryasuye bimwe mu bigo bitanga ubumenyi mu bumenyingiro.

Minisitiri Dosso yatangaje ko we nabo bazanye baje kwigira ku Rwanda ubunararibonye rumaze kugeraho mu bijyanye n’ubumenyingiro, kuko butuma urubyiruko rubasha kwihangira imirimo rukiteza imbere rudateze imibereho kuri Leta gusa.

Yagize ati “Leta zose zahagurukiye ikijyanye n’umurimo mu baturage cyane cyane urubyiruko, na Côte d’Ivoire nayo ntiyicaye, ari nayo mpamvu y’uru ruzinduko tuba twakoze kugira ngo turebe aho u Rwanda rugeze mu iterambere ryo kwigisha ubumenyingiro, kugira ngo tubisangize abanyagihugu bacu”.

Minisitiri Dosso yatangajwe n'ibyo yabonye mu Rwanda.
Minisitiri Dosso yatangajwe n’ibyo yabonye mu Rwanda.

Minisitiri Dosso yavuze ko yatangajwe cyane n’ibikorwa yabonye muri ibi bigo yasuye birimo nko gukora amasahani n’amatasi ibintu ubusanzwe wasangaga bitumizwa hanze y’afurika cyane, uburyo bwo gukora imigati, anavuga ko igihugu cyabo gikwiye kubyigiraho kandi kikazabibyaza umusaruro ushimishije.

Gasana Jérôme, umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA), yatangaje ko nyuma yo kwereka abashyitsi ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu bijyanye n’ubumenyingiro, bazanafatanya gutegura inama izabera mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2015, irebana n’ubufatanye bwa Afurika ku bijyanye n’ubumenyingiro.

Gasana (ubanza iburyo) yavuze ko abanya Côte d'Ivoire bazungukira byinshi k'u Rwanda.
Gasana (ubanza iburyo) yavuze ko abanya Côte d’Ivoire bazungukira byinshi k’u Rwanda.

Yagize ati “Nyuma yo gusura bino bigo bibiri, aba bashyitsi turategenya kubereka uburyo bw’imyigire y’ubumenyingiro muri IPRC Kigali, muri Tumba college of Technology ndetse no mu yandi mashuri yigisha ubumenyingiro kugira ngo babasangize ubunararibonye u Rwanda rumaze kugeraho, nyuma tuzanafatanye nabo gutegura inama ku bufatanye bw’Afurika ku bijyanye n’ubumenyingiro izabera mu Rwanda mu Mpera za 2015”.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

"Gitanga ubumenyi mu bumenyingiro"? Ariko umwuga wanyu ko ari uwo kwandika mwagiye mwandika ibintu bisobanutse kweli. Munoze umurimo plz!

Belize yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Kwihangira imirimo cyane cyane ku rubyiruko niwo muti w’ iterambere rirambye mu bihugu by7a afurika rwose

pauline yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka