Ruhango: Abaturage bamaze ukwezi batazi irengero ry’umuyobozi w’akagari

Abaturage b’Akagari ka Mahembe mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, bagiye kumara ukwezi gusaga batabona umunyamabanaga nshingwabikorwa w’akagari kabo, Ngayaboshya Félix.

Abaturage bavuga ko bagana akagari kabo bakabura ubakemurira ibibazo kuko uwamusigariye mu mwanya atabasha kubaha serivise zose nk’uko bazibonaga mbere hakiri abakozi babiri, bagasaba ubuyobozi bwisumbuye ko bwabashakira undi.

André Kabayiza, umusaza Kigali Today yasanze ku biro by’Akagari ka Mahembe tariki ya 28 Mata 2015 avuga ko hashize ukwezi kose batamubona, akavuga ko iyo bazaga ku biro bataburaga umuntu ubaha serivise ariko ubu ngo baraza bagasanga hakinze, kuko umwungirije hari ubwo aba yagiye gukemura ibindi bibazo mu baturage.

Hashize ukwezi abaturage batabona umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari kabo.
Hashize ukwezi abaturage batabona umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari kabo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana nabwo bwemeza aya makuru bukavuga ko bukimara kumenya ko Ngayaboshya atari mu kazi, bwamwandikiye ibaruwa tariki ya 31 Werurwe 2015 bumusaba gusobanura impamvu atari mu kazi, yarenza iminsi 15 atabonetse mu kazi agafatwa nk’uwagataye.

Tariki ya 17 Mata 2015, nibwo yandikiye ubuyobozi bw’umurenge abumenyesha ko yarwaye indwara ituma ajya kwivuza mu bavuzi ba gakondo muri Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Nahayo Jean Marie, avuga ko tariki ya 16 Mata 2015 bandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango babumenyesha ko uyu muyobozi atakigaragara mu kazi.

N’ubwo uyu muyobozi avuga ko Ngayaboshya yabandikiye abamenyesha ko yahuye n’uburwayi, bamwe mu baturage bemeza ko yaburiwe irengero kubera gukwaho uburiganya bukabije muri gahunda ya Girinka.

kabayiza avuga ko batakibona serivisi uko bikwiye.
kabayiza avuga ko batakibona serivisi uko bikwiye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana avuga ko aya makuru aturuka mu baturage batayemeza, ariko ngo bamaze gushyiraho itsinda ricukumbura neza iki kibazo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwo buvuga ko n’ubusanzwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mahembe bamuzi ho imyitwarire mibi, gusa ngo byanze bikunze ikuri kuzajya ahagaragara.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier ahumuriza abaturage ababwira ko mu gihe cya vuba iki kibazo kizaba cyakemutse bagashakirwa undi munyambanga nshingwabikorwa w’akagari kabo kugira ngo bakomeze kubona serivise zinoze.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mbega! Abanyarwanda bagira bati: Akameze imbwa ku murizo ntigatuma Ihiga! Uyu muyobozi akunda gukora amateka cyane! Baheruka kumwandikaho ukuntu yaraye ijoro na moto, ava Ruhango ajya gufata umugore we wari waritahiye kuwundi mugabo! Yasubiye kugenza umugore we, iby’uburwayi barabeshya!

Musabwa joseph yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Ntibamaze iminsi mu itorero i Nkumba ra?

muhire yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

Ubuyobozi nibucyemure ikibazo ukobikwiye naho ubundi abaturange baraharenganira kandi bibuke ko buriho kubera abaturange.

GASANA FREDERIC yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

Ubuyobozi nibucyemure ikibazo ukobikwiye naho ubundi abaturange baraharenganira kandi bibuke ko buriho kubera abaturange.

GASANA FREDERIC yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka