Ngororero: Rwiyemezamirimo avuga ko adahabwa serivisi nziza kuko atatanze umusanzu w’amashuri

Rwiyemezamirimo ukorera sosiyete imwe mu zicukura amabuye y’agaciro mu Murenge wa Bwira mu Karere ka Ngororero avuga ko ubuyobozi bw’umurenge butamuha serivisi nziza, kuko yanze gutanga amafaranga yatswe ngo agire uruhare mu kubaka ibyumba by’amashuri muri uyu murenge.

Uyu rwiyemezamirimo utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko hari abantu baza bakigabiza ahantu yeguriwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ariko yatabaza ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwira bwahamuhaye ngo bumurenganure umuyobozi wawo akamuhakanira ngo kuko atamufasha mu nyubako z’amashuri n’ibindi bikorwa.

Uyu rwiyemezamirimo yemeza ko ibikorwa by’abantu bacukura amabuye y’agaciro ahantu yeguriwe bimaze iminsi kandi ngo bikorwa ku mugaragaro. Ubwo Kigali Today yamusangaga ku biro by’akarere ku wa 30 Mata 2015 yavuze ko impamvu atatanze amafaranga yasabwe yo gufasha umurenge ari uko yasabwaga ibihumbi 300 agasanga ari menshi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwira, Kavange Jean d’Amour avuga ko koko uyu rwiyemezamirimo atitabira gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ry’umurenge ariko ko atigeze amutererana kuri icyo kibazo, ahubwo ko inshuro zose yatabajwe yoherejeyo abashinzwe umutekano.

Avuga ko nawe ubwe yagiye gukemura icyo kibazo asanga ari ba rwiyemezamirimo babiri barenga imbibi bahawe maze abashyiriraho umupaka ariko ngo baranga bakaharenga.

Avuga kandi ko atigeze yaka uyu rwiyemezamirimo amafaranga ibihumbi 300 ahubwo ko yamusabye ibihumbi 50 nk’abandi kugira ngo bafashe umurenge nk’uko baba barabyemeranyijwe mbere yo kuhakorera.

Kigali Today yabajije umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon niba kwaka amafaranga ba rwiyemezamirimo byemewe mu gihe baba basanzwe batanga imisoro, yasubije ko byose bikorwa ku bwumvikane ndetse hari byinshi byagezweho muri ubwo buryo, ariko ko ntawe uhatirwa gutanga ibyo adashoboye.

Akomeza avuga ko ikibazo cy’uwo rwiyemezamirimo akizi kandi ko abashinzwe iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro batangiye kubikurikirana hamwe n’inzego z’umutekano.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka