Ngoma: Bahereye k’ubw’abami basaba amazi ariko noneho ubuyobozi burabahumuriza

Abaturage batuye mu Kagali ka Sakara, mu Murenge wa Murama ho mu Karere ka Ngoma bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi meza kuva kera ndetse ko ngo batangiye kuyasaba kuva ku bwabami kugera n’ubu.

Akagari ka Sakara gaherereye mu mpinga y’umusozi, aho abahatuye bakora ibiromeetro bigera kuri bine bazamuka umusozi bajya kuvoma mu gishanga cy’ahitwa Kibaya.

Uretse kuba aka kagari kataragerwaho n’amazi meza ngo n’amashanyarazi ntarahagera, mu gihe harimo kubakwa ivuriro rito “Poste de Santé.

Mujyambere Viateur wo mu Mudugudu wa Kabahushi ho mu Kagali ka Sakara, avuga ko kuva kera bakomeje gusaba amazi ariko ko batarayabona kandi bayakeneye cyane.

Yagize ati” Hari byinshi byakozwe hano iwacu ariko sinabura kuvuga ko abaturage batuye Sakara, dufite ikibazo cyo kutagira amazi meza hafi. Aya mazi dusaba numvaga n’abakurambere bacu bavuga ko bayasabye guhera k/ubw’abami.”

Uretse uyu muturage n’abandi batuye muri ako kagari bemeza ko ikibazo cy’amazi ari ingorabahizi kuko bayakura kure kandi bakaba barakomeje kwibutsa abo bireba ku bafasha mu gukemura icyo kibazo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko iki kibazo cy’amazi muri aka kagari bukizi kandi ko bagishyize muri gahunda y’umwaka wa 2015-2016.

Ngo muri gahunda harimo kongerera imbaraga isoko ya Ngamuganda maze ayo amazi akaba yagera i Ruhinga agakomeza na Sakara.

Aba baturage bakoza basobanurirwa ko ibikorwa remezo nk’amazi n’umuriro biba bihenze cyane ko leta itabona ubushobozi bwo guhita ibigeza hose mu gihugu cyangwa mu karere hose umwaka umwe bityo ko bakomeza kwihangana gahunda yabo iri vuba.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko nyuma yo kwegereza amazi meza abaturage ba Karembo na Mutendeli na Kazo, ku bufatanye n’umushinga “JICA” ndetse n’indi miyoboro yagiye yegerezwa abaturage.

Ubu, Akarere ka Ngoma kageze ku kigereranyo cya 80% by’abaturage bafite amzi meza.

Uretse aba baturage, abaturiye ibiyaga bya Sake na Mugesera na bo bavuga ko nta mazi meza bafite ko usanga bavoma amazi mabi y’ikiyaga bikaba byabagiraho ingaruka zo kurwara indwara z’umwanda.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Yewe barayakeneye koko pe, ariko naho bagerageje kuyajyana byabaye ikitiriro kuko amazi aboneka rimwe mu kwezi cyangwa ntaboneke. Aha ni mu kagari ka Ntovi mu murenge wa Rukumberi. Naho hari hakwiye gutekerezwaho, kuko bisa naho inyigo yakozwe itanateganyije ko amazi ashobora gukora fuite,bityo hakaba hashyirwaho umutekinisiye wakosora uriya muyoboro.

Suzi Dan yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Turasaba ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma ko amazi atagarukira Sakara kuko natwe abaturage b’akagali ka Nyagasozi ho mumurenge wa Mutenderi tunywa amazi y’ibiroha yemwe ntan’umuriro tugira ndetse n’umuhanda ntawo wagira ngo twibera mu karwa.

valens yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

TURAKENNYE

NZAMWITA yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

Nyabuneka bayobozi nimurwaneho izo mbabare.

Rugerinyange sp yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka