Ibi Minisitiri Nsengimana yabitangaje ku wa 02 Gicurasi 2015 ubwo yatangizaga ukwezi k’urubyiruko mu Karere ka Nyamasheke ku nsanganyamatsiko igira iti “twahisemo kuba umusingi w’iterambere”.
Minisitiri Nsengimana yagize ati “Ejo hazaza harategurwa, hagakorerwa, hakarindwa. Mufite inshingano yo gutegura ejo hazaza hanyu n’ah’igihugu, mugahaguruka mugakora kandi muzirikana ko muri abarinzi b’ibyagezweho n’ibizagerwaho”.
Yasabye urubyiruko kumenya amahirwe ari mu karere kabo bakayaheraho biteza imbere agira ati “Mukunde umurimo mukore cyane kandi mwite ku ikorabuhanga nibwo muzakora byinshi kandi mu gihe gito”.
Minisitiri Nsengimana yanibukije urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe rwahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yo kugaragaraza umusanzu warwo mu kubaka igihugu binyuze mu kwezi kw’urubyiruko.
Yagaragaje ko ukwezi k’urubyiruko kugamije guha urubyiruko umwanya rukagaragaza umusanzu warwo mu iterambere ry’igihugu, guteza imbere umuco wo gukunda igihugu, kugikorera no kurinda ibyagezweho, gusobanukirwa amahirwe yo kwiteza imbere ari mu karere no gutangira kuyakoresha.
Yakomeje agira ati “Ni umwanya kandi wo kwicara no gusesengura ibibazo byugaraije urubyiruko rw’u Rwanda no kubishakira umuti hagamijwe gukomeza kubaka ejo hazaza h’urubyiruko n’ah’igihugu muri rusange”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabier yagaragaje ko urubyiruko rwa Nyamasheke rumaze kugera ku bintu bitatu by’ingenzi aribyo guca ibiyobyabwenge n’ubuzererezi, kwibumbira mu makoperative y’ubuhinzi, no kwitabira kwiga amashuri y’imyuga (TVET).
Habimana Gervais, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko uku kwezi kuzibanda ku bikorwa by’ubwitange no gukunda igihugu, kwibuka urubyiruko rwose rwishwe mu karere tariki ya 15/5/2015, no kubakira abarokotse Jenoside batishoboye.
Bazibanda kandi ku gusobanurira urubyiruko amahirwe yo kwiteza imbere ari mu karere, gushyiraho nibura itsinda ryo kwizigama muri buri kagari, gushishikariza urubyiruko umuco wo kwizigama bigamije ishoramari, guteza imbere ikoranabuhanga no guhugura urubyiruko ku gukoresha mudasobwa biciye mu byumba mpahabwenge (telecenters).
Murenzi Joel, MYICT
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
rubyiruko twumve neza impanuro z’abadukuriye maze dukore ibyubaka igihugu cyacu kandi tube abarinzi b’ibyagezweho