Rusizi: Abahinzi b’ umuceri mu Kibaya cya Bugarama bakoze urugendo rwo gusaba ko Itegeko Nshinga rihinduka

Abibumbiye mu makoperative y’abahinga umuceri mu Kibaya cya Bugarama bagera kubihumbi 6500 barasaba Inteko Nshingamategeko y’U Rwanda guhindura ingingo 101 yo mu Itegeko Nshinga kugira ngo bazongera bahabwe amahirwe yo kongera kwitorera Paul Kagame ngo azakomeze kubayobora muri manda itaha.

Babitangaje ku wa 01 Gicurasi 2015 ngo bashingira ku byo bamaze kugeraho ku ngoma ya Kagame, birimo kuba ubuhinzi bwabo bwarateye imbere bityo n’umusaruro wabo ukiyongera ndetse ngabakaba banakomeje kwegereza ibikorwa Remezo birimo imihanda ibafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Abahinzi b'umuceri mu Kibaya cya Bugarama ngo banyotewe no kongera gutora Kagame bityo bakifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka.
Abahinzi b’umuceri mu Kibaya cya Bugarama ngo banyotewe no kongera gutora Kagame bityo bakifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka.

Mu rwego rwo kugaragaza ko bakomeye ku byo basaba, abo bahinzi b’umuceri mu Kibaya cya Bugarama bakoze urugendo rugamije gusaba ubuyobozi bw’imirenge yabo irimo uwa Bugarama, Muganza, Nyakabuye na Gikundamvura ihuriweho n’amakoperative 4, ko yabagereza ubutumwa bwabo mu Nteko Nshingamategeko imitwe yombi busaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ihinduka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Mukamana Esperence, avuga ko kuba aba bahinzi bakoze uru rugendo bifuza ko ingingo 101 y’itegeko nshinga yahinduka ngo bishingiye ku mvungo ya Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, Paul Kagame.

Aba bari mu rugendo rwo kwerekana ko bakomeye ku cyifuzo cyabo.
Aba bari mu rugendo rwo kwerekana ko bakomeye ku cyifuzo cyabo.

Ngo babona ko imvugo ye ari ingiro kuko ibyo yabemereye byose yabibagejejeho akaba ari yo mpamvu bifuza ko ibyagezweho bitasubira inyuma.

Mukamana akaba yabijzeje ko ubutumwa bwabo babahaye bazabubagereza mu Nteko Nshingamategeko.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Kandi sha wowe FIFI warasaze ubwo sekoko wakora urugendo wamagana umukuru w’igihugu. niba koko abaturage bamukunda nimumureke bamutore cg nawe niba ushaka kuyobora uzimamaze maze umutsinde mu matora.

John yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

Fifi, mu Rwanda hari umudendezo, upfa kutazakora urugendo rwawe ugira icyo wangiza kd uzabimenyeshe inzego zibishinzwe kugira ngo urimdirwe umutekano mu gihe uzaba ugaragaza icyo utekereza ku itegeko nshinga cg manda ya 3 y’umukuru w’igihugu. Discipline muri byose, devise ku Banyarwanda twese. Dukomeze twigire twihesha agaciro

Umusaza yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

Fifi, mu Rwanda hari umudendezo, upfa kutazakora urugendo rwawe ugira icyo wangiza kd uzabimenyeshe inzego zibishinzwe kugira ngo urimdirwe umutekano mu gihe uzaba ugaragaza icyo utekereza ku itegeko nshinga cg manda ya 3 y’umukuru w’igihugu. Discipline muri byose, devise ku Banyarwanda twese. Dukomeze twigire twihesha agaciro

Umusaza yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

Twishimiye ibyiza nyakubahwa president amaze kutugezaho ntago
Byagakwiye no gutekereza
Izindi nzira!
Natwe kubwumutekano dufite ubu niwe tuwukesha!
Turamushyigikiye ge numuryango wange 100%!!

Didier Bora yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

ESE uwashaka gukora urugendo yamagana ihinduka ryitegekonshinga cg yangako kagame yongera kwiyamamaza bamwemerera?

fifi yanditse ku itariki ya: 3-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka