RAB yagize uruhare mu gutuma Abanyarwanda badasuhukira mu bindi bihugu kubera inzara

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kiratangaza ko cyagize uruhare mu guhashya inzara yatumaga abaturage bo bice bimwe na bimwe by’u Rwanda basuhukira mu tundi turere no mu bihugu bidukikije.

Ibi byashobotse kubera gahunda yo guhuza ubutaka ku bihingwa byatoranyijwe cyane cyane ibigori, ibishyimbo, ibirayi n’ ingano yahinduye ubuhinzi bwo mu Rwanda btiuma abaturage babasha kwihaza ku biribwa, nk’uko bitanganzwa na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Aime Bosenibamwe.

Abayobozi ba RAB n'abashyitsi bamurikirwa ibyagezweho mu buhinzi.
Abayobozi ba RAB n’abashyitsi bamurikirwa ibyagezweho mu buhinzi.

Umuyobozi wa RAB mu ntara y’Amajyaruguru Izamuhaye Jean Claude, we avuga ko hagikenewe kongerwa imbaraga mu kuzamura umusaruro kuri hegitare ku bihingwa bimwe na bimwe. Avuga ko Intara y’Amajyaruguru year by’umwihariko ibirayi igaburira igihugu cyose hakaba hari na gahunda yo kubyohereza hanze y’igihugu.

Ikigaragara isoko ry’ibirayi ni rinini ariko ikibazo kiracyari umusaruro kuri hegitare ukiri mukeya, aho ubu uri hagati ya toni 25 na 30 mu gihe icyifuzo ari kugera nibura kuri toni 40 na 45.

Hamuritswe kandi imbuto z'ibishyimbo zitanga umusaruro ushimishije.
Hamuritswe kandi imbuto z’ibishyimbo zitanga umusaruro ushimishije.

Izamuhaye asanga ko uyu musaruro uzagerwaho gusa abahinzi bose bitabiriye gukoresha ifumbire mvaruganda n’iy’imborera mu buhinzi bwabo kandi bagahinga imbuto nziza y’indobanure.

Kuri uyu wa gatanu tariki 1/5/2015, ubwo hizihizwaga umunsi w’umurimo ufite insanganyamatsiko igira iti “ Duteze imbere umurimo, twihutishe iterambere”, abakozi bose ba RAB bahuriye ku cyicaro k’iki kigo mu ntara y’Amajyaruguru bishimira ibyo bagezeho banafata ingamba z’ibyo bazageraho mu gihe kiri imbere.

Guhuza ubutaka ku gihingwa kimwe byatanze umusaruro.
Guhuza ubutaka ku gihingwa kimwe byatanze umusaruro.

Undoyeneza Domina, umukozi wa RAB agira ati “ Umurimo kuwuteza ni iki ni uko buri mukozi wese asubiza amaso inyuma akareba inshingano ze, akisuzuma akareba niba koko inshingano ze azirimo neza kandi arimo kuzinoza. Buri wese nahagaragara mu nshingano ze iryoterambere tuzabasha kurigeraho.”

Ibi birori byabimburiwe n’umukino w’umupira w’amaguru nyuma abayobozi b’icyo kigo bari kumwe n’abashyitsi basye ahamurikirwa ibyagezweho mu buhinzi n’ubworozi, nk’ubworozi bw’amafi, gutubura imbuto y’ibirayi n’ibishyimbo bitanga umusaruro ushimishije.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iki kigo nubwo cyakoraga ibiri mu nshingano zacyo reka tugishimire ariko nanone tubasaba gukomeza bakadufasha kuzamura umusaruro kuko urakenwe cyane tugasagurira n’amasoko

benjamin yanditse ku itariki ya: 2-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka