Uwari Gitifu w’akarere ka Rubavu yakatiwe gufungwa byagateganyo

Ku wa 30 Mata 2015, urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwakatiye Kalisa Christophe, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu gufungwa by’agateganyo iminsi 30, kugira ngo ubushinjacyaha bukusanye ibimenyetso bigaragaza uruhare yagize hamwe nabo bari bafatanyije mu kwegurira ABBA Ltd isoko rya Gisenyi mu buryo butemewe n’amategeko.

Kalisa ari mu maboko ya Polisi kuva tariki ya 13 Mata 2015 nyuma yo gukurwa ku kazi n’inama njyanama idasanzwe yateranye ku wa 27 Werurwe 2015, kubera uruhare yagize mu makosa yo kwegurira isoko rya Gisenyi rwiyemezamirimo ABBA Ltd atishyuye ifaranga na rimwe.

Kalisa agiye gufungirwa muri Gereza ya Nyakiriba aho asanze uwari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan nawe ushyirwa mu majwi kugira uruhare mu itangwa ry’isoko, n’ubwo afungiye icyaha cyo kwaka ruswa afatanyije n’uwari umunyamategeko w’akarere, Kayitesi Judith.

Abakozi b'Akarere ka Rubavu icyenda bamaze gufungwa kubera iri soko ryatanzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Abakozi b’Akarere ka Rubavu icyenda bamaze gufungwa kubera iri soko ryatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubwo inama njyanama y’Akarere ka Rubavu yeguzaga abayobozi b’akarere ikanirukana umunyamabanga nshingwabikorwa, tariki 27 Werurwe 2015, yasabye ko inzego zibifitiye ububasha zakurikirana abagize uruhare mu igurishwa ry’isoko rya Gisenyi.

Mu nama njyanama, hagaragajwe uburyo isoko rya Gisenyi ryeguriwe rwiyemezamirimo ABBA Ltd wagombaga kwishyura miliyari 1 na miliyoni 300 ariko ntiyishyure n’ifaranga na rimwe, ahubwo Kalisa akandikira banki ya BRD ayisaba guha inguzanyo ABBA Ltd bashingiye ku cyangombwa by’ubutaka bw’isoko batagombaga kwegukana batarishyura.

Amakosa yo kwegurira isoko rya Gisenyi ABBA Ltd bidaciye mu mucyo byatumye n’abandi bakozi b’akarere umunani batabwa muri yombi harimo abari bakuriye akanama gashinzwe gutanga amasoko hamwe n’umukozi ushinzwe ubutaka.

Uretse kuba rwiyemezamirimo yareguriwe isoko atishyuye akarere ndetse kakamusabira guhabwa inguzanyo muri banki yagombaga gukoresha mu kubaka isoko kugira ngo rikorerwemo ajye yishyurwa abone kwishyura akarere, hagaragajwe ikibazo cy’uburyo rwiyemezamirimo yongerewe ubundi butaka bwagombaga kubakwamo ahahagarara imodoka (Parking).

Abikorera bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko isoko ryahawe ABBA Ltd yaryamburwa rigahabwa abikorera bo mu Karere ka Rubavu ndetse hakaba haratangiye gukusanywa amafaranga kugira ngo bazaryegukane riramutse ryambuwe ABBA Ltd.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntago amafranga ahagije kugira ngo abo barwiyemezamirimo bavuka Rubavu bahabwe isoko. hakenewe ubushobozi mu kazi bazakora. iryo soko rizahatanirwe,abantu baritsindire nkuko bisanzwe bigenda.

Anonyme yanditse ku itariki ya: 3-05-2015  →  Musubize

Turashimira leta yubumwe ko idakangwa n’umwanya w’ubuyobozi cyangwa icyubahiro cyumuyobozi igahana yihanukiye abashaka kudindiza iterambera ry’igihugu .

Ndasaba nkuko mwatubwiye amazina ya ya batuta batawe muriyombi ko mwatubwira namazina yabandi batanu basigaye bamaze gutabwa muriyombi
Murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 3-05-2015  →  Musubize

I rubavu ruswa yo ni danger gufunga mayer badafashe ushinzwe imishara esdor ntacyo baba bagabanyije rwose. naho uwakoze icyaha agomba kugihanirwa.

alias matwi yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka