Ibibazo by’ibyangombwa byatumye abakinnyi umunani badahamagarwa mu Mavubi

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yongeye guhamagarwa, aho abakinnyi umunani bari bahagaritswe kubera ibibazo by’ibyangombwa bongeye kutagaragara ku rutonde ruzakina umukino wo kwishyura na Somalia taliki ya 09 Gicurasi 2015

Kuri iki cyumweru taliki ya 03 Gicurasi nibwo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 iza kongera guhura mu rwego kwitegura umukino ugomba kuzayihuza na Somalia mu mukino wo kwishyura uzabera muri Kenya.

Emmanuel Bwanakweri wa Gicumbi, Habarurema Gahunda wa Marines, Fitina Ombolenga wa Kiyovu, Rachid Kalisa wa Police, Shadad Nsengayire wa Gicumbi na Cedric Mugenzi wa Gicumbi nibo bakinnyi batakinnye umukino ubanza bahamagawe mu myiteguro y’uwo mukino uteganijwe tariki 09/05/2015 I Nairobi, Kenya niba ntagihindutse.(Nk’uko bitangazwa na FERWAFA)

Umutoza McKinstry afite impamba y'ibitego bibiri ku busa byo mu mukino ubanza
Umutoza McKinstry afite impamba y’ibitego bibiri ku busa byo mu mukino ubanza

U Rwanda rutsinze Somalia rwahura na Uganda mu mikino w’icyiciro cya kabiri iteganyijwe mu kwezi kwa gatanu mu gihe igihugu kizatsinda iyi mikino kizahura na Egypt mu mikino y’icyiciro cya gatatu izaba mu kwezi kwa karindwi.

Urutonde rw’abakinyi ;

Abanyezamu : Marcel Nzarora (Police), Emmanuel Bwanakweri (Gicumbi) and Habarurema Gahunda (Marines)

Abinyuma : Emery Bayisenge (APR), Abdul Rwatubyaye (APR), Solomon Nirisarike (VV St.Truiden-Belgium), Fitina Ombolenga (SC Kiyovu), Janvier Mutijima (AS Kigali), Celestin Ndayishimiye (Mukura VS), Emmanuel Imanishimwe (Rayon Sport)

Abo hagati : Rachid Kalisa (Police), Shadad Nsengayire (Gicumbi), Yannick Mukunzi (APR), Bon Fils Kabanda (ASD Sangiovannese-Italy), Kevin Muhire (Isonga), Cedric Mugenzi (Gicumbi), Yves Rubasha (Portland Timbers-USA)

Ba Rutahizamu : Justin Mico (AS Kigali), Dominique Savio Nshuti (Isonga), Jean Marie Muvandimwe (Gicumbi), Isaie Songa (AS Kigali), Isaac Muganza (Rayon Sport), Betrand Iradukunda (APR) and Bienvenu Mugenzi (Marines).

Amavubi ashobora gutangira imyitozo kuri uyu wa gatanu
Amavubi ashobora gutangira imyitozo kuri uyu wa gatanu

Iyi mikino uri mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Senegal nyuma y’aho cyambuwe Congo Brazza-Ville yari kucyakira kuva tariki 5 kugeza tariki 19/12/2015, ndetse n’imikino Olempiki ya 2016 izabera i Rio de Janeiro muri Brazil.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka