Nyagatare: Abavuzi gakondo 3 bafashwe bacururiza imiti mu isoko kandi bitemewe

Mu gihe kuri uyu wa 30 Mata 2015, mu isoko rya Nyagatare hafatiwe abavuzi gakondo bacururiza imiti mu isoko kandi bibujijwe na Minisiteri y’Ubuzima, Umubyeyi Jolly, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Karere ka Nyagatare asaba abavuzi gakondo bose gushaka amazu bakoreramo kandi afite isuku.

Abafashwe bose ngo bafashwe n’inzego z’ubuyobozi bw’avauzi gakondo mu Karere ka Nyagatere bacururiza imiti gakondo hagati y’ibindi bicuruzwa bisanzwe.

Rukundo Zephanie we yemeza ko ari umugorozi atari umuvuzi gakondo.
Rukundo Zephanie we yemeza ko ari umugorozi atari umuvuzi gakondo.

Rukundo Zephanie atuye mu Mudugud wa Mirama ya 2, Akagari ka Nyagatare yacuruzaga imiti irimo ibumba ngo rivura indwara zo mu nda n’igifu mu bindi bicuruzwa nk’imbuto n’ibindi biribwa. Yemeza ko atari umuvuzi gakondo ahubwo ari umugorozi.

Nyuzahayo Syldio, umuvuzi gakondo wo Murenge wa Rwimiyaga, we ngo yafashwe acururiza imiti gakondo n’iya kizungu mu bacuruzi b’imyambaro.

Nta byangombwa bimwemerera gukora ubuvuzi gakondo afite uretse ko ngo yigeze kubitungaho.

Nyuzahayo Syldio ngo yaragicururiza mu isoko imiti gakondo azi ko bibujijwe ariko na we ngo agiye kubireka ashake aho gukorera.
Nyuzahayo Syldio ngo yaragicururiza mu isoko imiti gakondo azi ko bibujijwe ariko na we ngo agiye kubireka ashake aho gukorera.

Asaba imbabazi ndetse akemeza ko aza gushaka inzu akoreramo dore ko yanabikoze yari amaze igihe amenye ko bibujijwe.

Yagize ati “ Maze imyaka 8 nkorera mu isoko. Gusa vuba aha ni bwo baherutse kumbwira ko tutakemerewe gucururiza mu isoko. Ndasaba imbabazi ndaza gushaka inzu nkoreramo.”

Ubundi ngo amategeko ya Minisiteri y’Ubuzima ateganya ko nta muvuzi gakondo wemerewe gukora uyu mwuga mu isoko.

Bamwe muri abo bavuzi gakondo bavanga imiti gakondo n'imiti ya kizungu bakazenguruka mu masoko bayicuruza.
Bamwe muri abo bavuzi gakondo bavanga imiti gakondo n’imiti ya kizungu bakazenguruka mu masoko bayicuruza.

Umubyeyi Jolly, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Karere ka Nyagatare avuga ko hari amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima abuza abavuzi gakondo gucururiza imiti mu isoko bityo agakangurira bagenzi be gushaka amazu afite isuku bakoreramo.

Umubyeyi akomeza avuga ko imiti yacururijwe hasi ishobora gutera izindi ndwara aho kuvura kuko iba yagiyemo umwanda.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa kane, ngo batangiye gahunda yo guhashya abavuzi gakondo mu masoko kimwe n’ababikorana umwanda kuko uwakabaye umuti ahubwo wahinduka uburozi.

Babiri muri aba bavuzi gakondo ngo bahise basabira imbabazi icyaha bashinjwaga bavuga ko bagiye gushaka aho gukorera naho umwe ngo wabanje kuzana amananiza ashyikirizwa Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyagatare.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka