Alpha Rwirangira ashobora kuza kureba umwana we aramutse ahawe uburenganzira

Umuhanzi Alpha Rwirangira ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aratangaza ko agiye kuza mu Rwanda kureba umwana we, nyuma y’uko amenye ko Miss Esther Uwingabire wari umukunzi we yamaze kwibaruka.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ku murongo wa telefoni, ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 28 Mata 2015, Alpha Rwirangira yatangaje ko yamaze kumenya ko Miss Esther yibarutse kandi ko agiye kuza mu Rwanda kureba umwana we mu gihe Miss Esther yaba abimwemereye.

Yagize ati “Mu minsi mike ya vuba nihazaba hariho ubwumvikane bwiza hagati yanjye na Miss Esther kuba nabona umwana cyangwa se uko byagenda kose sinzi, ariko urumva ubwo umwana yavutse umwanya uwo ariwo wose nshobora kugera i Kigali”.

Alpha Rwirangira na Miss Esther Uwingabire bakiri mu rukundo.
Alpha Rwirangira na Miss Esther Uwingabire bakiri mu rukundo.

N’ubwo umwanya we ari muto kubera amasomo menshi, Miss Esther abimwemereye yahita aza. Gusa ngo ntibaravugana.

N’agahinda kenshi, yagize ati “Kugeza kuri uyu munota ntabwo mfite ibintu byinshi natangaza kuri iyo ngingo kubera ko ntabwo nari nabimenyeshwa by’umwihariko na Miss Esther cyangwa n’umuryango we cyangwa n’undi muntu wese uretse kubisoma mu binyamakuru. Ibyo rero bigatuma umuntu yibaza ibintu byinshi cyane gusa ku giti cyanjye nishimye kuva na mbere hose n’umwana ataranavuka...”.

Arashimira Imana kuba umwana yaravutse ari muzima. Yagize ati “Njye nkunda abana no mu buzima busanzwe, byonyine kuba Miss Esther yarambwiye ko antwitiye umwana ni ikintu cyanshimishije kurusha ibindi byose nawe kandi arabizi. Ibyakurikiyeho nyuma mu by’ukuri nanjye sinabasha kubisobanura mu buryo bufatika ariko icya mbere biranshimishije kuba umwana ashoboye kuvuka ari muzima, nyina akabyara neza nta kibazo ibyo byonyine ni ibyo gushimira Imana”.

Alpha Rwirangira avuga ko yiteguye kuza mu Rwanda kureba umwana we igihe Miss Esther yaba abimwemereye.
Alpha Rwirangira avuga ko yiteguye kuza mu Rwanda kureba umwana we igihe Miss Esther yaba abimwemereye.

Rwirangira kandi yavuze ko yabashije kumenya ko umwana we yavutse tariki 14 Mata 2015. Yemeza ko Miss Esther aramutse amuhaye umwanya bakaganira basubirana kuko akimukunda, gusa ahamya ko atabimuhatira kuko Miss Esther afite uburenganzira bwo gufata icyemezo cye nk’umuntu mukuru.

Kigali Today yagerageje kuvugana na Miss Esther Uwingabire ariko ntibyashobotse.

Rwirangira kandi ngo ari gutegura gufata amashusho y’indirimbo nshya mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi yifuza kuzashyira hanze hagati muri uko kwezi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

wari warisondetse nubundi wigiriyinama ntabanga wabonye bitajyanye

nkundabanditheoneste yanditse ku itariki ya: 9-04-2017  →  Musubize

Esther mwihorere nawe age yibaza uko umwana asa.niba basa cg asa na nyina dore ko nawe yanze kukumva igihe wifuzaga ko agukiza ikimwaro nka miss wari utwaye inda muburyo butateganijwe.ba umuretse umwana uzamumwereke azi kuvuga ariwe ukubaza ngo papa arihe murwego rwo kutibabariza umwana.icyakora nagusaba imbabazi muzongere mukundane ntacyaha kitababarirwa ariko ibyo gukunda umwana akanga nyina uzahamuhere isomo.

anna yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

Alpha wabaye ipede kbs, sha ntabyawe man, wowe utere.umwana.inda nurangiza umwigarame? urashaka kumera nka k8? Ibyo yakoze bahati

h yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

ingaruka so guhemuka urasaba audience yo kureba uwo wabyaye mbega umu star WO muri Africa

elias yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka