Nyagatare: Inka yabyaye ikimasa gifite amaguru atandatu

Ku cyumweru tariki ya 26 Mata 2015, inka y’uwitwa Karani Jean Damascène wo mu Mudugudu wa Benishyaka, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Rukomo, Akarere ka Nyagatare yabyaye ikimasa gifite amaguru 6 gihita gipfa.

Iyi nka yari ibyaye ubwa kabiri kandi mbere yabyaye inka imeze neza. Umutoniwase, umwana wa nyir’inka ari nawe uzibamo, avuga ko akibona inka yabo yabyaye ikimasa kidasanzwe yabanje kugira ubwoba akeka ko bayiroze cyangwa ari uguterwa nabi intanga. Gusa ngo yaje kubwirwa ko ari ibisanzwe.

Inka yabyaye ikimasa gifite amaguru atandatu.
Inka yabyaye ikimasa gifite amaguru atandatu.

Doctor Ndazigaruye Gervais, umwarimu mu ishuri ry’ubuvuzi bw’amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare, avuga ko ibi ari ibisanzwe bibaho ku matungo ndetse no ku bantu.

Ngo nta burwayi inka ifite nta n’ubwo ari amarozi, ahubwo ngo biterwa n’igihe cy’irema ry’ikiri mu nda rikorwa nabi hakabamo kugira ibice byinshi nk’amaguru, umutwe ukaba waba nk’uw’indi nyamanswa n’ibindi.

Iyi nka niyo yabyaye ikimasa gifite amaguru atandatu, ariko mbere yari yabyaye inka imeze neza.
Iyi nka niyo yabyaye ikimasa gifite amaguru atandatu, ariko mbere yari yabyaye inka imeze neza.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nidajepe!! Nihonabonika ifite amaguru.6

0727536210 yanditse ku itariki ya: 28-01-2016  →  Musubize

IBINTU BIRARENZE INKA YA MAGURU ATANDATU

NIYO yanditse ku itariki ya: 21-11-2015  →  Musubize

IBINTU BIRARENZE INKA YA MAGURU ATANDATU

NIYO yanditse ku itariki ya: 21-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka