Abafite udushya twateza uburezi imbere bahawe amahirwe yo kutugaragaza

Hagiye gutangwa amahirwe ku bantu bose bafite udushya batekereza ko twateza imbere uburezi mu Rwanda kugira ngo batugaragaze, utuzahiga utundi tukazashyirwa kuri gahunda y’ibizigwaho byajya mu mfashanyigisho y’uburezi kandi banyiratwo bagahembwa.

Anne Abakunzi, Umuyobozi Mukuru Wungirije ushiznwe Ibikorwa Rusange muri WDA kuri uyu wa gatatu tariki 29 Mata 2015, ubwo yavugaga kuri iyi gahunda, yatangaje ko amajonjora y’iki gikorwa azakorerwa mu turere twatoranyije mu ntara enye z’igihugu n’umujyi wa Kigali, abazatsinda ku rwego rw’intara bakajya guhatana ku rwego rw’igihugu.

Anne Abakunzi (hagati) avuga ko mu Rwanda hari abantu bashobora kugirira uburezi akamaro bitagombye kuva hanze.
Anne Abakunzi (hagati) avuga ko mu Rwanda hari abantu bashobora kugirira uburezi akamaro bitagombye kuva hanze.

Yagize ati “Nyuma y’irushanwa nka Minisiteri y’Uburezi tuzicara turebe mu dushya twagiye tuboneka ahantu tuganirweho, hanyuma twumve niba hari icyo dukwiye kubikuramo. Niba muri ibi bintu abantu bagaragaje hari ibyo dukwiye kuzajyana mu burezi.”

Yatangaje ko guhatanira mu kugira udushya mu burezi biri mu byiciro bibiri, aho icya mbere ari uguhatanira ko agashya k’uhatana kazashyirwa mu burezi naho ikindi gice kikaba icy’uko yanakomeza akazahabwa ibihembo mu gihe yabyifuje.

Abakunzi avuga ko no mu Rwanda hari abahanga bashobora kugirira uburezi akamaro, akaba ari yo mpamvu bahawe aya mahirwe kandi bikazajya bikorwa buri mwaka.

Kugeza ubu, igice cyo mu ntara y’Amajyaruguru cyararangiye, aho cyabereye mu kaKrere ka Musanze.

Igice cya kabiri kizabera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza muri Ecole de Science St. Louis de Monfort kuri uyu wa kane tariki 30 Mata 2015.

Ibindi bikorwa bikazabera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare, kwiyandikisha bikaba bigikomeza kugeza tariki 8 Gicurasi 2015.

Mu Ntara y’Iburengerazuba ho ngo bizabera mu Karere ka Karongi kwiyandikisha bikazarangira tariki 22 Gicurasi 2015 naho mu Mujyi wa Kigali kwiyandikisha bikazarangira tariki 5 Kamena 2015.

Ibihembo bizatangwa ku bantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bizaba byahatanye bigatsinda, mu nama izaba yiga ku ireme ry’uburezi izaba mu kwezi kwa Cyenda.

Ikindi ni uko MINEDUC ngo izakomeza gukurikirana abazaba bifuza kwagura udushya twabo ikabashakira aho babikorera.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka