El Fasher: Ingabo z’u Rwanda ziri i Darfur zatangiye gusanira abaturage ishuri

Ku wa mbere tariki ya 27 Mata 2015, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani (UNAMID) zatangiye imirimo yo gusana ishuri ribanza riri mu Mudugudu wa Jugujugu mu Mujyi wa El Fasher, riherereye ku birometero birindwi uturutse ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt44 Super Camp).

Ibikorwa byo gusana iri shuri byatewe inkunga na UNAMID binyuze mu mushinga ugamije kugaragaza impinduka mu gihe gito (Quick Impact Project), ukazashyirwa mu bikorwa n’ingabo z’u Rwanda.

Urubuga rwa interineti rwa Minisiteri y’ingabo (www.mod.gov.rw) ruvuga ko ibikorwa byo gusana aya mashuri byatangijwe n’uhagarariye Umukuru w’ingabo za UNAMID i DARFUR Brig. Gen. Ferdinand Safari (umunyarwanda) ari kumwe n’umugenzuzi mukuru w’amashuri abanza muri El Fasher, Muhamad Ismail.

Ingabo z'u Rwanda zatangiye gusana ishuri i El Fasher.
Ingabo z’u Rwanda zatangiye gusana ishuri i El Fasher.

Uyu muhango wanitabiriwe kandi n’umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda wungirije wa Rwanbatt44, Lt. Col. Meshach Sebowa, ndetse na bamwe mu baturage b’umudugudu wa Jugujugu.

Brig. Gen. Safari yagize ati “Ibikorwa bizibanda ku gusana iri shuri harimo kongera kubaka amashuri, kubaka ibiro by’abakozi, ubwiherero n’iriba ry’amazi”.

Yakomeje agira ati “Tuzakomeza kubaba hafi atari ugusana iri shuri gusa, ahubwo no kureba igikenewe cyose, ndetse no kureba ireme ry’uburezi buzahabwa abana banyu muri iri shuri. Abana banyu ni abayobozi b’ejo hazaza”.

Brig. Gen. Safari yabwiye ababyeyi ko abakobwa bazitabwaho by’umwihariko, hashingiwe ku kuba u Rwanda rwarashyize ingufu mu burezi bw’umwana w’umukobwa kandi byatanze umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.

Mu izina rya Minisiteri y’Uburezi, umugenzuzi mukuru w’amashuri abanza muri El Fasher, Muhamad Ismail, yashimiye ingabo z’u Rwanda ziri muri UNAMID ku gikorwa cyo gusana iri shuri, n’umutima mwiza bakomeje kugaragaza bitangira abaturage ba Darfur bari mu bibazo, ndetse abizeza ko bazafatanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka