Igihombo Leta igirira mu gutsindwa imanza cyiyongera buri mwaka aho kugabanuka

Ministeri y’Ubutabera (MINIJUST) itangaza ko Leta ikomeje guhomba buri mwaka bitewe no gutsindwa mu manza, kandi ko ikibazo ngo ari uko icyo gihombo cyiyongera aho kugabanuka, nk’uko raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ngo zihora zibigaragaza.

Iyi Ministeri yibutsa abajyanama mu by’amategeko bo mu nzego zitandukanye, ko bagomba kumenya amasezerano yose ibigo bakorana na ba rwiyemezamirimo, ndetse bagakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo batitaye ku gitsure cyangwa igitinyiro cy’abayobozi b’ibyo bigo bakorera.

Ubwo yahuraga n’abajyanama mu by’amategeko ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko 95% by’igihombo Leta igirira mu gutsindwa imanza, giterwa no kudacunga neza amasezerano igirana na ba rwiyemezamirimo.

Ministiri Busingye ashyira ikosa kuri benshi barimo n'abajyanama mu by'amategeko.
Ministiri Busingye ashyira ikosa kuri benshi barimo n’abajyanama mu by’amategeko.

Aganira na Kigali Today, Munisistiri Busingye yagize ati ”Sinibuka neza imibare, ariko nta na rimwe wumva raporo y’Umugenzuzi w’Imari ivuga ko tutahombye amafaranga menshi; miliyari eshanu, miliyari eshashatu, miliyari 10[Rwf], kandi imibare irushaho kwiyongera aho kugabanuka”.

Agira inama abajyanama mu by’amategeko, yakomeje agira ati ”Namwe mwabaye abanyapolitiki bivugira tugataha; ko ari bo bavuga bati ‘aha tuzahashyira umuhanda’, ubwo uragenda ugafata imashini n’amabuye bya rwiyemezamirimo, ukimura abaturage ubasenyeye, nta nyandiko mugiranye na bo, amazu ntuyafotoye; ibyo si imikorere y’umunyamategeko.”

Impamvu bo batanga

Bavuga ko nta mikoro bafite yo kubageza ahabera ibikorwa ba rwiyemezamirimo baba bapatanye gukorana n’ibigo; ubundi ngo bagahabwa imirimo myinshi ituma badafata umwanya uhagije wo gukurikirana amasezerano ibigo bigirana na ba rwiyemezamirimo; ariko Ministiri Busingye we akabasubiza ko izi atari impamvu zimureba, ahubwo babibaza ibigo bakorera.

Abajyanama mu by'amategeko b'inzego zitandukanye za Leta.
Abajyanama mu by’amategeko b’inzego zitandukanye za Leta.

Icyakora agasaba ko igihe abayobozi b’urwego runaka batazashaka kugaragariza umujyanama mu by’amategeko inyandiko zose zivuga ku masezerano bagiranye na ba rwiyemezamirimo, cyangwa igihe bamuheje akabitangira raporo; abo bayobozi ngo bazabihanirwa.

Abajyanama mu by’amategeko, nyuma yo kuganira na Minisitiri w’Ubutabera bavuga ko bagiye kugabanya igihombo Leta yagiriraga mu manza.

Dusabe Seraphine, ushinzwe gutanga inama mu by’amategeko mu Karere ka Nyanza, agira ati “Nyuma y’uko twinjiye mu itegurwa ry’amasezerano no kumvikana ku byo tugiye guha rwiyemezamirimo, twizera ko ibihombo bitazongera kugaragara.”

Ministeri y’ubutabera kandi yijeje ko igiye kuvugana n’inkiko, kugira ngo abanyanama mu by’amategeko mu bigo, bajye baba kumwe n’ababuranira Leta mu gihe cy’icibwa ry’imanza, aho ngo batagomba kugira ikimenyetso na kimwe babura mu byajyaga bituma Leta itsindwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

DUSABE Seraphine ni byiza ko ari nawe wagize icyo ubivugaho,buriya ubwo ku rwesero badukaga mu masambu y’abaturage barandura imyaka,bangiza n’ibikorwa by’abaturage batabibamenyesheje(abaturage)ndetse bakanongeraho ko utazabyishimira AZABURANE NA LETA,niba batari babikumenyesheje,uzabagire inama,birinde gushira mu gihombo Leta yacu

Peace yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka