Huye: Bakomeje gusaba abazi ahajugunywe imibiri y’ababo bazize Jenoside kuhabarangira

Ubwo mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Huye bibukaga ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 26 Mata 2015, abafashe ijambo bose bagarutse ku gusaba ababa bazi ahajugunywe imirambo y’ababo bishwe muri Jenoside kuhabarangira kugira ngo babashe kubashyingura mu cyubahiro.

Hari mbere y’uko bashyingura imibiri 14 y’abazize Jenoside yabonetse muri iyi minsi. Muri yo, 10 yabonetse mu Murenge wa Karama, ariko umwe wonyine ni wo babashije kumenya nyirawo.

Janvier Karangwa yashimishijwe n'uko yabashije gushyingura mu cyubahiro papa we ari na we muntu wa mbere wo mu muryango we mu bazize Jenoside ashoboye gushyingura.
Janvier Karangwa yashimishijwe n’uko yabashije gushyingura mu cyubahiro papa we ari na we muntu wa mbere wo mu muryango we mu bazize Jenoside ashoboye gushyingura.

Indi ine ni iy’abaguye mu Karere ka Nyaruguru, ikaba yarazanywe mu Rwibutso rw’i Karama, ahashyinguye bene wabo na bo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jean Pierre Nsabimana ukuriye Ibuka mu Karere ka Huye, nyuma yo gushimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye kuba bwarashyize imbaraga mu kubaka inzibutso za Jenoside, yagize ati “Ariko noneho kuba inzibutso zihari, zinubatse neza, nta kintu byaba bimaze cyane kuko twe tuzi ko abacu babuze n’ubundi tutarabashyingura bose.”

Yakomese asaba ababa bazi aho abazize Jenoside bajugunywe kuharanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro kuko ngo byaba bitajyanye kuba hari inzibutso nyamara abakazishyinguwemo bibereye mu misarane, mu mirima,mu miringoti n’ahandi.

Mu buhamya bwe, Claudette Uwimana wari ufite imyaka 6 mu gihe cya Jenoside, na we yasabye ko abazi aho imibiri y’ababo yajugunywe bahabarangira.

Yagize ati “Agatobwe gafite abantu benshi, abari hariya mu migende, sinjya nizera ko bose bashyinguwe. Niba uzi n’ahantu umuntu ari, ufite ubwoba bwo kubivuga, uhashyire ikimenyetso, abantu bagende bahamukure, ashyingurwe mu cyubahiro.”

Janvier Karangwa na we wari ufite imyaka 6 mu gihe cya Jenoside, we yashimishijwe n’uko ku nshuro ya mbere yabashije gushyingura mu cyubahiro umuntu wo mu muryango we.

Uwo ni se umubyara, ari na wo mubiri wabonetse i Karama babashije kumenya nyira wo. Afite icyizere kandi ko n’abo batarabona bazashyira bakababona.

Cumi na bane bashyinguwe i Karama baje basanga abandi basaga ibihumbi 70 bari bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Karama.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bavandimwe dufatanije umubabaro mukomere kandi mwikomeze turiho kandi tuzabaho ;yakobo 1:12 hahirwa uwihanganira ibimugerageza
Iyi verset yaramfashije mu gihe nari narananiwe kwiyakira namwe ibakomeze ;Turushaho kwiyubaka

mami yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

Imana ibakire mubayo.tuzabaho kuko ntambuto yimana ipfira gushira

mami yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

rwose batubabarire uwaba azi aho abacu bajugunywe atubwire maze tubashyingure mucyubahiro bakwiye

muvunyi yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka