Karangazi: Yapfuye ngo yiyahuje umuti w’inka

Mugema Moses w’imyaka 24 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Mishongi Akagari ka Rwinyemera mu Murenge wa Karangazi yaraye yiyahuye anyweye umuti w’inka kubera impamvu zitarashobora kumenyekana kuko nta kibazo kindi ngo yari afitanye n’abaturage.

Ubundi yari asanzwe ari umumotari ariko ngo ku wa gatanu umunsi wose nta muntu wigeze amuca iryera na moto ye ngo yiriwe iparitse muri Santire ya Nyirangegene aho yayibikaga.

Ngo bagenzi be bakorana kimwe na mukuru we baramushakishije baramubura ni ko kwigira inama yo kujya kumushaka iwe nko mu masa mbiri z’ijoro kuri uyu wa 24 Mata 2015, bageze iwe ngo basanze urugi rukingiye imbere barumennye basanga aryamye ku buriri n’icupa ry’umuti woza inka imbere ye.

Ngo bashise bamutwara ku Kigo Nderabuzima cya Karangazi ariko bakimugezayo ahita yitaba Imana.

Gatabazi Medrack, umuturanyi wa Mugema, avuga ko baherukanaga ku wa kabiri w’iki cyumweru abona asa n’ufite utubazo. Amubajije amubwira ko ari umunaniro n’utubazo dutandukanye.

Gusa ariko hari n’abakeka ko, kwiyahura yabitewe n’ubusinzi. Cyiza Michel, umwe mu bayobozi ba koperative y’abamotari, zone ya Nyirangegene we akeka ko Mugema yaba yiyahuye kubera ubusinzi kuko umunsi abikora yari yiriwe anywa.

IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi akaba n’Umugenzacyaha wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko igitera kwiyahura ahanini ari ukubatwa n’ibibazo kandi na we ntagire uwo abibwira.

Ikindi ngo hari n’abantu bashobora gutuma umuntu yiyahura kubera kumuserereza ku tubazo bazi afite.

IP Kayigi akaba asaba abantu bafite ibibazo kujya batura bakagira abo babibwira kuko bagirwa inama bityo ntibishobore kubagiraho ingaruka zikomeye.

Abo mu muryango wa nyakwigendera ariko bo bavuga ko batazi ikibazo yari afite kuko yari amaze kwiyuzuriza inzu yo kubamo ndetse afite na moto y’inguzanyo ya koperative kandi akaba yayishyuraga neza.

Ngo mu muryango wabo nta muntu wigeze wiyahura ku buryo ari yo mpamvu yaba yabiteye uretse guterwa n’amadayimoni gusa.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka