Burera: Umuganda wahomye amazu 37 y’abakuwe muri Nyakatsi

Abaturage bo mu Karere ka Burera bafatanyije n’ubuyobozi bwabo ndetse n’inzego z’umutekano bakoze umuganda usoza ukwezi kwa Mata 2015 bahoma amazu 37 y’abakuwe muri nyakatsi.

Abahomewe amazu ni abakuwe muri nyakatsi mu mwaka wa 2010 ubwo Leta yafataga icyemezo cyo guca nyakatsi.

Iyi nzu bahomaga ibamo umusaza w'imyaka 75 n'umugore we. Kuri ubu bakaba bishimiye ko bakijijwe imbeho.
Iyi nzu bahomaga ibamo umusaza w’imyaka 75 n’umugore we. Kuri ubu bakaba bishimiye ko bakijijwe imbeho.

Babaga mu mazu asakaye ariko ku mpande adahomye ahubwo atamirijeho ibishangari, ibikenyeri cyangwa ibirere.

Habakurama Mathias, umusaza ufite imyaka 75 y’amavuko, umwe mu bahomewe inzu, avuga ko yari abayeho nabi we n’umukecuru we, Venancie Buravuka, baba mu nzu idahomye ndetse itanakinze.

Agira ati “Abantu b’ababyeyi iyo ntabagira ntabwo nari kuzashyira agatwe hejuru! Nararaga, ni nko mu kibara (habi), nonese (inzu) yari imeze nk’iz’abandi! Cyari (inzu) igishambagara…kuryama ni nko guhirima nk’aha ku itaka.”

Buravuka, umugore we, yungamo ati “Imbeho yari igiye kunyica, umuntu yahaha akabura aho aturira! Imbeho n’utwo uriye ntumenye ngo umuntu yaturiye.”

Inzego z'umutekano zari zitabiriye umuganda kandi ntizatangwa mu gukata no guterura icyondo.
Inzego z’umutekano zari zitabiriye umuganda kandi ntizatangwa mu gukata no guterura icyondo.

Bakomeza bavuga ko bishimye kuba inzu babagamo noneho ihomye yose. Imvura n’imbeho ngo ntibizongera kubageraho bityo baryame batekanye.

Sembagare Samuel, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, avuga ko kuri ubu mu karere hose hari hasigaye amazu 82 y’abakuwe muri nyakatsi adahomye.

Ukuyeho 37 yahomwe mu gikorwa cy’umuganda, asigaye 45 ngo na yo bazayahoma bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2015.

Agira ati “Twabanje guhoma, ku batishoboye izo ngo na bwo dufite gahunda yo kuzikinga, mbese byose twihaye umugambi wo kuzirangiza mu mpera z’uku kwa gatanu.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko muri rusange igikorwa cyo guhoma ndetse no gukinga amazu y’abakuwe muri nyakatsi bagitanzeho amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 15. Buri nzu bayigenera amafaranga ibihumbi 90.

Izo nzu zose ziherereye mu gice cy’amakoro. Igitaka cyo gukatamo icyondo gituruka ahandi. Ikamyo ya Fuso yuzuye igitaka ihagera ihagaze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35.

Ubwo nyakatsi zakurwagaho mu Rwanda, mu Karere ka Burera habaruwe 3632, Umurenge wa Cyanika wonyine wari ufite nyakatsi 1408.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka